RFL
Kigali

Rwanda: Benshi basanga hakwiriye kubaho icyiciro cya 3 cya 'Guma Mu Rugo' bagasaba Leta gupima buri muturage

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2020 10:32
0


Magingo aya abantu bamaze kwandura Coronavirus ku Isi hose ni 2,184,714 mu gihe abarenga ibihumbi 146 bamaze guhitanwa nayo. Nyuma y'ibyumweru hafi 4 abaturarwanda bamaze bari muri gahunda ya 'Guma Mu Rugo' mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo, hari abantu batari bacye basaba ko hakongerwaho indi minsi mu kurushaho kwirinda.



Igihugu kibasiwe cyane ku Isi n'icyorezo cya Covid-19 giterwa n'agakoko kitwa Coronavirus ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho ifite abantu 678,210 bamaze kwandura, abamaze gukira akaba ari 57,844 naho abahitanywe n’iyi ndwara akaba ari 34,641. Ibindi bihugu bifite abantu benshi bamaze guhitanwa n'iyi ndwara ni u Butaliyani bufite 22,170, Esipanye ifite 19,315, u Bufaransa bufite 17,920 n'u Bwongereza bufite 13,729.

U Bushinwa bwakomotsemo iyi ndwara, hashize igihe nta bwandu bushya bugaragara cyane muri iki gihugu, gusa ubwo twandikaga iyi nkuru mu gitondo cy'uyu wa Gatanu tariki 17/04/2020 ibintu byari byahinduye isura aho ubwandu bushya bwari bumaze kuba 351 n’impfu nshya zigera ku 1,290. Ni mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwandu bushya ari 640 mu gihe ku mugoroba w’uyu wa Kane bwarengaga ibihumbi 26.

Nk’uko tubikesha Kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins, impfu nshya muri Amerika ni abantu 24 mu gihe ku mugoroba w’uyu wa Kane zarerengaga ibihumbi bibiri, mu Bushinwa nta muntu n’umwe bari bafite uri gupfa ariko mu gitondo cy'uyu wa Gatanu abagera ku 1,290 bamaze gupfa bahitanywe na Coronavirus. Nyuma y'aho benshi mu bari barwaye iyi ndwara bapfuye, u Bushinwa bwahise bugira umubare muto cyane w'abakiyirwaye.


Abantu bagera ku 82,692 ni bo basanzwemo iyi ndwara mu Bushinwa kuva yakwaduka. Iki gihugu cyahise kirwanya iyi ndwara kivuye inyuma, abantu bagera ku 77,944 barakira, abagera ku 4,632 aba ari bo bonyine bahitanwa n’iyi ndwara. Ubu amahanga menshi ahanze amaso u Bushinwa kugira ngo amenye ingamba iki gihugu cyakoresheje mu kurwanya iki cyorezo.

Mu Rwanda naho iki cyorezo cyarahageze. Kuri uyu wa 16 Mata 2020 Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko mu bipimo 664 byafashwe mu masaha 24 ashize, hagaragaye abarwayi babiri  ba Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abagaragayeho koronavirusi mu Rwanda ugera kuri 138. Kugeza ubu abantu 60 bamaze gukira iyi ndwara hakaba harimo 6 bakize mu masaha 24 ashize, ibi bikaba byatumye umubare w’abakirwaye iyi ndwara ugera kuri 78.

MINISANTE ivuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Ikindi ni uko nta n’umwe urembye urimo. Yasabye abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi kandi neza hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’abantu.

Kuba abandura iyi ndwara bakomeje kugaragara mu Rwanda, ni bimwe mu bigaragaza ko ingamba zatangajwe na Leta zo kwirinda iki cyorezo zirimo na ‘Guma mu Rugo’ zikwiriye gukomeza kubahirizwa. Icyiciro cya 2 cy’iminsi 15 cya gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ hano mu Rwanda, kizarangira tariki 19 Mata 2020 nk’uko Leta yabitangaje mu gihe gishize. Abantu batari bacye bategereje kumva ijambo rya Leta y’u Rwanda ritangariza abantu gusubira mu buzima busanzwe cyangwa se ko bakomeza kuguma mu rugo.

Benshi mu bakunzi ba INYARWANDA bayikurikira ku rubuga rwa Instagram basanga icyiciro cya 3 gikenewe mu kurushaho kwirinda iki cyorezo gihangayikishoje Isi. INYARWANDA yabajije abayikurikira iki kibazo “Ukurikije uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda, urabona hazabaho season ya 3 ya ‘Guma Mu Rugo’?”. 


Abantu 2279 ni bo babonye iki kibazo, amatora arangira 76% batoye YEGO mu gihe abatoye OYA ari 24%. Nyuma yaho benshi batanze ibitekerezo by’impamvu bemeza ko hakwiriye gushyirwaho icyiciro cya 3 cya ‘Guma mu Rugo’. Aha ni naho bamwe batangarije ko byaba byiza buri muturage wese apimwe iyi ndwara abo basanzeho ibimenyetso bagashyirwa mu kato.

IBITEKEREZO BY’ABAKUNZI BA INYARWANDA KURI 'GUMA MU RUGO'

Uwitwa rugamba1988 kuri Instagram, yagize ati “Season 3 mbona izabaho, nshingiye ku kuba tukibona abarwayi bashya, kugeza ubu ni ibitwereka ko ubu burwayi bugihari mu bantu. Rero twakora ikosa ryo kujya mu mirimo bisanzwe, iyi ndwara yakwiyongera bikomeye bityo ibyo leta yakoze byose bikaba bipfuye ubusa”. Kayezu ukoresha izina rya folyakayezu_03 kuri Instagram, yagize ati “Ndumva bakomeza guhagarika ingendo bagafungura ibikorwa season 3 ubanza nayo izaza uko mbibona.”

Uwitwa @david_kiki2 ati “Iracyenewe kuko haracyari kare kandi uhise ureka urujya n’uruza ntacyo waba wararinze”. Uwitwa bahatieverpeace we asanga hazabaho na season ya 4, ati “Na Season 4 izaza mu gihe abarwayo bose badakize. Kereka nidushyiraho uburyo bwo gupima buri muturage. Wese uri mu gihugu. Ni bwo igihugu cyaba cyizeye neza ko ari amahoro kuko n’ubundi umuntu umwe yakongeza igihugu cyose da”.

Ukoresha amazina ya @mitsutsutomclo yasabye Leta ko yaba buri muturage ibyo kurya, ubundi hakongerwa igihe cyo kuguma mu ngo. Ati “Uko njyewe mbyumva ni uko bakongeraho igihe runaka bagafata abaturage bose bakabagenera ibyo kurya byabamaza ibyumweru bibiri, abaturage batuye muri Kigali bose bagapimwa kuko aha ariho covid19 iri cyane, hanyuma twese tugapimwa waba ufite ibimenyetso cyangwa utabifite ugapimwa.

Kuko mbona batabingenje gutyo covid 19 ntiyarangira bitewe n’uko tugenda mu masoko cyane guhaha n’amafaranga bakugaruriye nayo yaguteza icyibazo ariko bazanye ibiribwa biduhagije ibyumweru bibiri ntawusohoka bakagena n’abaganga badupimira mu ngo byadufasha guhashya covid19 keretse ubushobozi bwo kubikora bubaye ari bucye ibyo ni byo bizima mbona byakorwa. Mugire umunsi mwiza”.

Uwitwa @bob.deol we yanditse ati “Njye ndabona season ya gatatu idakenewe kuko abarwayi bari gukira ndetse n’abasigaye bari koroherwa, so icyo mbona ni uko hazashirwaho uburyo bushya bwo kuyirinda ubundi imirimo igakomeza kandi ni byo byagirira benshi akamaro”. Hategekimana Eugene ati “Njye numva ntayabaho kuko inzara itumereye nabi ahubwo batureka tukajya mu mirimo”.

Undi muntu witwa @igihozoz watanze igitekerezo, yavuze ko muri buri murenge byaba byiza hashyizwemo udukoresho dupima iyi ndwara. Nibashyire season 3 ariko bakwirakwize udupima mumirenge igize urwanda abazaba babishinzwe bazajye bapima abaturage ibyo bizafasha kumenya abarwayi nabazima kdi buri 2 weeks bajye bapima nibwo bazaba bakirwanya neza”.

Uwitwa @francine.zahabu.the.best we avuga ko hari ikibazo cy’inzara bityo akaba adashaka ko hongerwaho indi minsi yo kuguma mu rugo, ati “Oya ntikwiriye kubaho kuko abarwayi bari gukira bihuse ahubwo bakaza ingamba zo kuyirinda bitabaye ibyo bamwe bakwicwa n'inzara kuko ibitangwa ntibigera ku babikeneye”. Yunganiwe na magnet_shaban_panda wanditse ati “Tujye gukora kuko dufite abarwayi bake”.

Uwitwa @4247eric yavuze ati “Season ya 3 izabaho. Kubera iki? 1) haracyagaragara ubwandu bushya. 2) N’abari kuboneka ubu barwaye, nta bimenyetso bafite bisobanura ko hashobora kuba hari abandi benshi bataraboneka. Kandi bakaba baranduje abandi benshi bagishakisha. 3) Tedros uhagarariye WHO yaburiye ibihugu kwitonda mu bihereranye no koroshya ingamba. So, nshingiye kuri ibyo, season 3 izabaho. Gusa ikibazo ni uko inzego z’ibanze mu gutanga ibiribwa zarabizambije pe! Sindabona n'ikilo 1 kuva byatangira kandi nari nyakabyizi. Ni danger. Gusa tugomba kuguma mu rugo kuko ni bwo bufasha dufite twaha igihugu”.

Uwitwa @komezuse7 we yagize ati “Amarira y’abana na ba mama kubera inzara arahagije, icyiza hakwirakwizwa ibikoresho by’ubwirinzi buri wese agahangana n’icyorezo nk’umwanzi kuko ukubonye urwaho yakwica rero mureke turwanye uwaduteye tudaterwa”. Abimanag we ati “Yewe muracyavuga iya hafi n’iya 5 izagera”. Ingabirelydia5 ati “Mubyange mubyemera izaba rwose ndetse kugeza mu kwa5”.

Murekatete Leatitia ati “Nyamuneka amagara araseseka ntayorwa. Dufite igihugu kitureberera, nibabona bikwiye ko dusohoka .bizaba ndibaza ntawabyishimira ko tuguma mu rugo. Nibabona ari ngombwa tuzasubira mu buzima bwacu. Imana ibyumve.”  Uwitwa ns_337 ati “Igomba kwiyongera kugira ngo abahuye n’abayanduye bose baboneke ndetse n’aba bari kugaragara babanze bavurwe bakire mu rwego rero rwo gukumira ubwandu bushya hakongerwa igihe.”

Aphrondus ati “Yego, guma mu rugo izakomeza nubwo numva nshaka kujya mu kazi ariko birakenewe ngo tuhashye byimazeyo kandi tumenye ko nta bantu bari kugendana covid-19 mu baturage otherwise dushobora gufungura ikadukoramo akazi tukazajya gufunga dufunga for 4months.”

Uwitwa @mamyastere9 arasaba Leta ko abantu basubira mu buzima busanzwe, ahubwo buri umwe akabanza agapimwa mbere yo kujya ku kazi. Ati “Kuri njye mbona season 3 itazabaho, kuko as you see abakira bari kuruta abayisanganwa, so ku bwanjye numva leta yareka abantu bagakomeza imirimo ariko hakajyaho ingamba buri hamwe hose zo gupimwa buri munsi uko bageze mu kazi bitewe n’aho buri umwe akorera, it's can be hard and take time, ariko bigakorwa mu rwego rwo kwirinda”.

Gatwaza Fidele we yavuze ko u Rwanda rwakura isomo ku byabaye kuri Amerika n’u Butaliyani, ati “Aho kwiringira ko watsinda wakwizera kwifata. Twoye gutegereza kwibuka gutereka ibitereko twasheshe, mureke twigire ku banyamerika n’abatariyani biringiye ko bazanesha icyorezo cyabagezemo none kikaba kibagejeje kure. Kandi bafite ubushobozi bwinshi kuturusha. Jye mbona season 3 ikwiriye cyane. Kandi twihangane rwose”.

Bavugirubusa Athanase yanditse ubutumwa burebure ati “Nshingiye ku buryo iyi covid 19 yandura byihuse n’iyo mu gihugu haba hasigayemo umuntu umwe uyirwaye atazwi yakoreka iki gihugu. Ni byo koko ingaruka duterwa, ndetse tuzanaterwa n’iki cyorezo zirahari kandi nyinshi ariko amagara araseseka ntayorwa kandi haguma Ubuzima. Igihe isi yarimaze iri mu gahenge twarakoze biraza kuko twari dutekanye abasonzeye akazi rero nibabe bihanganye tubanze duhashye umwanzi waduteye!

Kandi erega banyarwanda mwibuke neza cya gihe u Rwanda rwagwiriwe n’amahano mu 1994 hashize amezi 3 abantu bafite ibibazo barwana nabyo bitoroshye n’inzara muri ibyo bibazo yari irimo ariko aho u Rwanda rwaronkeye amahoro twarongeye turarya kandi turiyondora. Nimugire ukwihangana rero duhashye uyu mwanzi nyuma tuziyondora !!!!!”.

Ibitekerezo cy’abagize icyo bavuga kuri iyi ngingo, ni byinshi cyane, reka duhinire aha. Kugeza ubu harabura iminsi 2 ngo icyiciro cya 2 cya ‘Guma mu Rugo’ kirangire. Nyuma y’iyo minsi cyangwa mbere yayo (yaba kuri kuri uyu wa Gatanu cyangwa kuwa Gatandatu cyangwa se ku Cyumweru), ni bwo Leta y’u Rwanda izatangaza niba kuguma mu rugo bikomeza cyangwa se niba abantu basubira mu buzima busanzwe kuwa Mbere tariki 20/04/2020. 

Gusa benshi mu bagize icyo babivugaho barasaba ko hongerwaho indi minsi yo kuguma mu rugo. N’ubwo benshi bifuza ko Guma mu Rugo ikomeza kugeza ubwo nta bwandu bushya buzaba bukiboneka, hari abataka inzara, bavuga ko ubufasha Leta yatanze butabagezeho bitewe n’uburiganya bashinja bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze. Umujyi wa Kigali wo mu gukemura ikibazo cy’abaturage bataka inzara washyizeho nimero ya telefoni abafite ikibazo cy’ibiribwa bashobora guhamagaraho. Iyo nimero ni 3260 ndetse kuyihamagara ni ubuntu.


Benshi basanga u Rwanda rukwiriye gushyiraho icyiciro cya 3 cya 'Guma mu Rugo'


Itangazo rya MINISANTE ryo kuwa Kane rivuga ko abantu 60 bamaze gukira Coronavirus naho abakiyirwaye akaba ari 78


Abantu 60 bo mu Rwanda bamaze gusezererwa mu bitaro bakize Coronavirus


Abantu basaga ibihumbi 146 bamaze guhitanwa na Covid-19 ku Isi hose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND