Icyorezo cya Coronavirus gishobora gutuma isiganwa ry’amagare rya mbere ku Isi Tour de France risubikwa, nyuma yuko Leta y’u Bufaransa yongereye igihe yari yaratanze cyo kwirinda guhurira mu bikorwa ibyo aribyo byose byatuma abantu bahurira hamwe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo gihangayikishije abatuye Isi.
Ku
wa mbere tariki 13 Mutarama 2020, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatanze
itegeko ko igihe cyo gufungura ibikorwa bihuriramo abantu benshi, cyongerewe
kugeza mu kwezi kwa Nyakanga, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Tour
de France y’uyu mwaka iteganijwe gutangira tariki 27 Kamena kugeza tariki 19 Nyakanga
2020. Irushanwa ry’umwaka ushize regukanwe na Chris Froome, muri rusange ikipe
ya Team Ineos' Egan Bernal isoza iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere.
Tariki
10 Mata 2020, Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi, yakase
imishahara y‘abayobozi mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Irindi
siganwa rikomeye ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare rya Giro d'Italia
ryamaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyayogoje igihugu cy’u
Butaliyani.
Abashinzwe
gutegura iri rushanwa ntacyo baratangaza ku mwanzuro w’ahazaza h’iri rushanwa,
gusa igishoboka ni uko iri rushanwa ryasubikwa rikazakinwa mu mwaka utaha
cyangwa igihe iki cyorezo kizaba cyaratuje.
Amarushanwa
atandukanye yari ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2020 yose yimuriwe muri 2021
kubera icyorezo cya Coronavirus.
TANGA IGITECYEREZO