Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 13 Mata 2020, nibwo Jacqueline Cruz ubyara icyamamare muri Basketball Karl-Anthony Towns, ku myaka 58 y‘amavuko yitabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus cyugarije abatuye Isi.
Mu
kwezi gushize nibwo Karl-Anthony ukinira ikipe ya Minnesota Timberwolves muri
NBA, yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze aburira abantu gukora ibishoboka byose
bakirinda iyi ndwara kuko ifite ubukana burenze uko abantu bayitekereza nyuma yuko
umubyeyi we ayanduye.
Jacqueline
Cruz witabye Imana ku myaka 58, yari amaze ukwezi kose ari mu bitaro nyuma yo
gupimwa bakamusangana virus ya Corona, akaba kandi byarahumiye ku mirari anajya
muri koma ubwo yari mu bitaro.
Urupfu
rwa Jacqueline Cruz rwashenguye abo mu muryango we cyane, ndetse n’abari bamuzi
boze, aho bavuga ko batabuze umubyeyi gusa, ahubwo babuze byose mu buzima.
Bagize
bati” Jackie yari asobanuye byinshi ku bantu benshi, yari umubyeyi, mushiki
wacu, umuvandimwe, inshuti mbese yari byose kuri twe”.
“Yateraga
akanyabugabo umuryango we akawongerera
imbaraga, akita kuri buri wese, yakundaga abantu, ku buryo buri wese yababajwe
no kumva iyi nkuru mbi”.
“Ubwitange
yagiraga ni ntagereranwa kandi umurava we ntacyawusimbura”.
Ikipe
ya Minnesota Timberwolves Karl akinira, yifatanyije n’umurango we muri ibi bihe
by’akababaro, banemeza ko ari igihombo kuri iyi kipe kuko itakaje umunyamuryango
wayo.
Yagize
iti” Yari umufana wa mbere wa Karl, Jackie yamwongereraga imbaraga buri munsi, yakundwaga
n’umuryango mugari w’iyi kipe”.
Leta
zunze ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyazahajwe n’icyorezo
cya Coronavirus, kuko umubare w’abayandura n’abahitanwa nayo ugenda uzamuka uko
bwije n’uko bukeye.
Karl yabuze mama we wahitanwe na Coronavirus
Karl akinira ikipe a Minnesota muri NBA
TANGA IGITECYEREZO