RFL
Kigali

Umubyeyi wa Karl-Anthony wamamaye muri NBA yitabye Imana azize Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/04/2020 18:06
0


Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 13 Mata 2020, nibwo Jacqueline Cruz ubyara icyamamare muri Basketball Karl-Anthony Towns, ku myaka 58 y‘amavuko yitabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus cyugarije abatuye Isi.



Mu kwezi gushize nibwo Karl-Anthony ukinira ikipe ya Minnesota Timberwolves muri NBA, yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze aburira abantu gukora ibishoboka byose bakirinda iyi ndwara kuko ifite ubukana burenze uko abantu bayitekereza nyuma yuko umubyeyi we ayanduye.

Jacqueline Cruz witabye Imana ku myaka 58, yari amaze ukwezi kose ari mu bitaro nyuma yo gupimwa bakamusangana virus ya Corona, akaba kandi byarahumiye ku mirari anajya muri koma ubwo yari mu bitaro.

Urupfu rwa Jacqueline Cruz rwashenguye abo mu muryango we cyane, ndetse n’abari bamuzi boze, aho bavuga ko batabuze umubyeyi gusa, ahubwo babuze byose mu buzima.

Bagize bati” Jackie yari asobanuye byinshi ku bantu benshi, yari umubyeyi, mushiki wacu, umuvandimwe, inshuti mbese yari byose kuri twe”.

“Yateraga akanyabugabo  umuryango we akawongerera imbaraga, akita kuri buri wese, yakundaga abantu, ku buryo buri wese yababajwe no kumva iyi nkuru mbi”.

“Ubwitange yagiraga ni ntagereranwa kandi umurava we ntacyawusimbura”.

Ikipe ya Minnesota Timberwolves Karl akinira, yifatanyije n’umurango we muri ibi bihe by’akababaro, banemeza ko ari igihombo kuri iyi kipe kuko itakaje umunyamuryango wayo.

Yagize iti” Yari umufana wa mbere wa Karl, Jackie yamwongereraga imbaraga buri munsi, yakundwaga n’umuryango mugari w’iyi kipe”.

Leta zunze ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus, kuko umubare w’abayandura n’abahitanwa nayo ugenda uzamuka uko bwije n’uko bukeye.


Karl yabuze mama we wahitanwe na Coronavirus


Karl akinira ikipe a Minnesota muri NBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND