Inkuru ziri gucicikana hirya no hino ku Isi, ni uko umuraperikazi mu njyana ya Hip Hop , Chynna Rogers ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana ahitanwe n’ibiyobyabwenge byamuzahaje.
Umuraperikazi akaba n'umunyamidelikazi w’umunyamerika,
Chynna Rogers, wabaga no mu itsinda rya ASAP Mob, itsinda ry’abanyamerika bakora injyana ya Hip Hop, byatangajwe ko
yitabye Imana nyuma yo kwishora mu biyobyabwenge.
Umuyobozi we, John Miller wemeje aya makuru, yavuze ko
icyateye urupfu rw'uyu muraperi ari ibiyobyabwenge dore ko n’ibinyamakuru nka
ABCNEWS byemeza ko yazize ibiyobyabwenge byamusagutse.
Mu magambo ya Miller yavuze ati: “Ndashobora kubabazwa no kwemeza ko Chynna yapfuye, Chynna
yarakunzwe cyane kandi azakumburwa cyane ibiyobyabwenge bishobora kuba ari byo
byamuhitanye”.
Nyuma yo
kwemeza urupfu rw'uyu muraperi Chynna upfuye
akiri muto ku myaka 25 y’amavuko, itsinda rye naryo yabarizwagamo rya True Panther ryajyanye ubutumwa kuri Instagram
mu gushimangira urupfu rw’uyu mukobwa.
Mu butumwa True Panther kuri konte yabo ya Instagram bagize bati "Kuruhukira
mu mahoro Chynna. Turavunitse umutima, kohereza urukundo kubo yasize bose wari
umumarayika.”
Rogers yari azwiho kurwanya ibiyobyabwenge bya opioid. Uyu muraperikazi wari ukiri muto yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Selfie' na 'Glen Coco' mu 2014 , yazisohoye afashijwe n’itsinda A $ AP aza kubarizwa muri label
ya Marino Gang ya DJ Nick.
TANGA IGITECYEREZO