RFL
Kigali

#Kwibuka26: Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo 'Ni impamo' itanga icyizere-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/04/2020 19:02
0


Chorale Christus Regnat mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyize ahagaragara indirimbo yo Kwibuka bise “Ni impamo”.



Kuva kuwa 07 Mata Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.

Ibihangano ni kimwe mu bifasha benshi muri iki gihe cyo kwibuka amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo no guharanira ko bizatongera ukundi.

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe, Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yavuguruye indirimbo yise “Ni impamo”.

Mu Kinyarwanda ‘Ni impamo’ ni indahiro ihamya ko ari ukuri, iyi ndirimbo rero ikaba ikubiyemo ubutumwa bw’icyizere cy’ejo hazaza ku banyarwada n’Isi muri rusange ko Jenoside itazongera ukundi.

Ni indirimbo yahimbwe mu 2014, iririmbwa mu gitaramo cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibukaga ku nshuro ya 20.

Icyo gihe ni nabwo hari hatanzwe insanganyamatsiko igira iti “Twibuke twiyubaka” kugeza n’aya magingo ikaba ari yo ikomeje gukoreshwa.

Iyi ndirimbo ‘Ni impamo’ Chorale Christus Regnat yaje kuyisubiramo ikorwa neza muri studio mu buryo bw’amajwi (Audio) kugira ngo inoge neza.

Yanditswe na Bizimana Jeremie. Amajwi (Audio) yayo atunganywa na Mauxi Baru mu gihe uwitwa Like Doctor Photography yatunganyije ‘Video Lyrics’.

Chorale Christus Regnat yavuguruye indirimbo yise "Ni Impamo" mu kwifatanya n'Abanyarwanda #Kwibuka26

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NI IMPAMO" YA CHORALE CHRISTUS REGNAT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND