RFL
Kigali

"Twibuke twubaka ni bibe intero mu Rwanda rushya" Danny Vumbi na Bruce Melodie mu ndirimbo nshya-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/04/2020 12:41
0


Abahanzi Danny Vumbi na Bruce Melodie bahuriye mu ndirimbo bise “Kwibuka Twiyubaka” mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Iminsi itatu irashize Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa. 

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bakora indirimbo n’imivugo ifasha guhumuriza benshi muri ibi bihe bitoroshye, aho kenshi umuntu agorwa kuvuga icyo atekereza.

Danny Vumbi na Bruce Melodie bo bakoranye indirimbo nshya y’iminota ine n’amasegonda 19’ bahaye izina ry’isanganyamatsiko y’umwaka “Kwibuka Twiyubaka”.   

Aba bahanzi bombi bavuga ko u Rwanda rwanyuze mu mateka asharira yateye intimba imitima ya benshi. Bavuga ko u Rwanda ari umubyeyi n’umuvandimwe w’ababatakaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Danny na Bruce bavuze ko iki ari igihe cyo kubaka u Rwanda rwemye mu ntambwe idasubira inyuma, igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Iyi ndirimbo yakozwe mu 2019 studio yakorewemo iyisohora itabyumvikanye n’aba bahanzi ndetse ntiyashyirwa mu bitangazamakuru.

Muri uyu mwaka ni bwo aba bahanzi biyemeje kuyivugurura no kuyisohora ari “video lyrics” ndetse bateganyaga no kuyikorera amashusho bakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Bruce Melodie na Danny Vumbi bakoranye indirimbo bise "Kwibuka Twiyubaka"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "KWIBUKA TWIYUBAKA" YA DANNY VUMBI NA BRUCE MELODIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND