RFL
Kigali

Cardi B azajya atanga $1000 buri saha mu kurengera abakene mu bihe bya COVID-19

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/04/2020 6:17
0


Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kiri gutwara ubuzima bwa benshi muri Amerika cyane cyane, Cardi B yifatanyije na kompanyi yitwa Fashion Nova mu gutanga ubufasha ku bakene aho bemeye kujya batanga igihumbi cy’Idorali buri Saha mu kuramira abakene bagizweho ingaruka zatewe na COVID-19.



Cardi B yatangaje ku wa Gatatu w’iki cyumweru hamwe na Fashion Nova bazatanga nibura agera cyangwa akarenga miliyoni imwe y’amadolari , kuko bagomba kujya basohora $1000 ku Isaha mu gihe igikorwa kizamara hafi iminsi 50.

Biteganijwe ko bazakomeza gukora icyo gikorwa kugeza ku ya 20 Gicurasi 2020, Gahunda ya Fashion Nova Cares na Cardi B bazashyira amafaranga mu maboko y’abantu bakeneye ubutabazi.


Richard Saghian, washinze Fashion Nova akaba n'umuyobozi mukuru, agira ati: "Abantu barwana no kwishyura ubukode, kugura ibiryo, imiti n'ibindi bintu bakeneye kuri bo no ku miryango yabo. Twese twumva impuhwe n'impungenge ku bahuye na Coronavirus."

Yongeyeho ati: "Nova isanzwe ariyo yambika Cardi B izaha abantu ubutabazi bukenewe kugira ngo ibafashe guca muri iki kibazo. Nk’ikimenyetso kiranga abaturage, twatewe inkunga n'ineza n'ubuntu by'abandi kandi twifuzaga gukora uruhare rwacu kugira ngo dufashe abakeneye ubufasha. ”Fashion Nova, ni inzu ikora imyenda y’imideli  ikanambika ibyamamare birimo Cardi B.


Amakuru ya TMZ akomeza avuga ko bazashyiraho itsinda hanyuma iryo  tsinda rizahitamo abantu 24 bakenye buri munsi babaye ayo mafaranga  mugihe gahunda izamara.Cardi B ari mu bahanzzikazi bo muri Amerika bakunzwe cyane kandi bakiri bato.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika coronavirus iri kwica benshi cyane kurenza mu bindi bihugu bigize Isi, ubu yishe abantu 1,736 mu gihe cy’umunsi umwe gusa w’ejo kuwa kabiri, ni bo benshi iyi ndwara yishe mu gihugu kimwe ku munsi kugeza ubu.

Byahise bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iyi ndwara muri Amerika uzamuka ugera ku 12,857 nk’uko bivugwa na kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins. Kugeza ubu Amerika ifite abantu barenga 400,000 babonywemo Covid-19, niwo mubare munini mu gihe ubu ku isi habarwa abarenga miliyoni 1,4 banduye.


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND