RFL
Kigali

Canada: Umuraperi Bright Patrick yasohoye indirimbo 'L'inverse' iri mu Gifaransa ayitura Se na Sekuru bazize Jenoside-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/04/2020 16:44
0


Bright Patrick umuraperi w'umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada ari na we watangije injyana ya Hip Hop mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, yagarutse mu muziki nyuma y'igihe kinini yari amaze acecetse, ahera ku ndirimbo 'L'inverse' yakoze mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Iyi ndirimbo 'L'inverse' yasohokanye n'amashusho yayo, iri mu rurimi rw'Igifaransa. Ni yo ya mbere Bright Patrick akoze muri uru rurimi ndetse ni nayo ya mbere yo kwibuka akoze nyuma yo kubyifuza kuva mu 2010 ubwo yatangiraga umuziki. Yavuze ko impamvu yari amaze igihe atumvikana cyane mu muziki ari uko atari yakabonye abantu bafatanya muri Canada, gusa kuri ubu yamaze kubabona. Avuga ko agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki.

Bright Patrick wamamye mu ndirimbo zinyuranye nka; 'Umucunguzi', 'Ndiho', 'Ndagukomangiye', 'ID' yakoranye na Gaby Kamanzi, n'izindi yabwiye INYARWANDA ko yifuje kugaruka mu muziki mu 2020 agahera ku ndirimbo yo kwibuka. Ati "Nari maze igihe ntakora ariko uyu mwaka 2020 nk'uko nabivuze kuva kera ni wo nashatse kugarukamo mu muziki neza kuko maze kubona abantu dukorana hano (Canada). Nategereje ko ngomba gutangirana n'indirimbo yo kwibuka kuko ni ibintu nari naragambiriye kuva kera".


Bright Patrick ni we watangije Rap mu muziki wa Gospel mu Rwanda

Uyu muraperi ufite izina rikomeye mu muziki wa Gospel yavuze ko afite n'izindi ndirimbo zinyuranye zitari izo kwibuka zarangiye gukorwa kera, akaba azazishyira hanze mu gihe kiri imbere. Iyi ndirimbo ye nshya 'L'Inverse' yavuze ko yayanditse ashaka guha ubutumwa imiryamgo yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Ati "Ni ubutumwa nagira ngo nsangize abantu babuze ababo, n'ubutumwa nagira ngo mpe imiryango yacitse ku icumu hanyuma n'abanyarwanda bose muri rusange".

Bright Patrick yavuze ko by'umwihariko yayanditse mu kwibuka no guha agaciro Se na Sekuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati "Muri Jenoside yakorewe abatutsi, nabuze papa na sogokoru abo ni bo nyituye by'ibanze kuko ni igitejerezo cyaje kubera bo. Ni ikintu nkoze naragambiriye. Nayikoze kugira ngo mbibuke mbahe agaciro". Yavuze ko yayishyize mu Gifaransa kuko ari cyo cyamworoheye ubwo yayandikaga, abikorera na none kugira ngo aba Diaspora batari bacye bazabashe kuyumva.


Bright Patrick yakoze indirimbo mu Gifaransa kugira ngo yumvwe na benshi

Ku bijyanye n'ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya, uyu muraperi uri kubarizwa mu gihugu cya Canada, yavuze ko yibanze ku kubwira abantu ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anatanga isomo ku rubyiruko. Ati "Ubutumwa burimo ni ubwo kubwira abantu ibyabaye ariko nanone natanga n'isomo nsobanurira abantu ko nka twe twaru bato cyangwa abavutse nyuma yacu, twese dufite intego yo guteza imbere igihugu". 

Yunzemo ati "Ubutumwa naha urubyiruko birumvikana hirya no hino hari abafite ingengabitekerezo, hari ababa badashaka gushyira mu kuri ibyabaye ariko imbaraga z'igihugu ni urubyiruko, icyo rero nababwira ni uko dushyize hamwe ari twe bwe twateza imbere igihugu ndetse tugahindira ibyabaye, tukabihinduramo ibyiza kuko ibyabaye byagizwemo uruhare n'urubyiruko cyane, n'ibyiza bishobora kugirwamo uruhare n'urubyiruko".


Arasaba urubyiruko gusenyera umugozi umwe hagamijwe kubaka ejo heza h'u Rwanda

Bright Patrick yasabye urubyiruko gushyira imbere ndetse bakimakaza urukundo, ubumwe n'iterambere. Yagize ati "Rero numva ko urubyiruko ari zo mbaraga z'igihugu kizaza. Dushyize hamwe tugashyira imbere urukundo, ubumwe, iterambere, nkeka ko twagera kuri byinshi birenze ibyo twagezeho mu myaka 26 ishize". Yabasabye kusa ikivi cy'abababanjirije bavukijwe ubuzima na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yageneye umuryango mugari muri ibi bihe byo #Kwibuka26, yagize ati "Muri iyi minsi 100 dutangiye yo kwibuka nubwo hari ikibazo cy'iyi virus (Coronavirus) ariko ntabwo kwibuka bivaho twibukira mu mitima n'iyo tutava mu nzu. Icyo rero nabwira umuryango nyarwanda muri rusange ni ugukomeza guha agaciro abo twabuze ariko cyane cyane tugaharanira kuba abagabo, tugaharanira kuba abo bifuzaga ko tuba bo ndetse n'abo bo ubwabo bifuzaga kuba bo".

Bright Patrick yasabye abanyarwanda gukomeza gufashanya no gushyira Imana imbere ya byose, ati:

Ibyo baba baragezeho tukazabigeraho mu kimbo cyabo ariko by'umwihariko tugakorera ejo hazaza, abazadukomokaho tukabaraga ibyiza, tukabaraga igihugu kizira ibyabaye kugira ngo nabo abazabakomokaho bazabeho neza kurushaho. Icyo nasaba umuryango nyarwanda ni ugukomeza gutezanya imbere muri ibi bihe bigoye turimo, abanyarwanda bagafashanya n'ubwo nabonye babitangiye ariko ikiruta byose tugakomeza gusenga tugashyira imbere Imana kuko ari yo ishobora byose.


Gukomeza gufashanya, gusenga Imana ni byo uyu muraperi asaba abanyarwanda

REBA HANO INDIRIMBO L'INVERSE Y'UMURAPERI BRIGHT PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND