RFL
Kigali

Ndayisaba Fabrice Foundation izifashisha ikoranabuhanga mu Kwibuka abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2020 14:31
0


Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation “NFF” watangaje ko kuri uyu wa Kane wifashisha ikoranabuhanga mu Kwibuka abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata ni bwo u Rwanda n’amahanga batangiye Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe, amahanga arebera. 

Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation umaze imyaka 10 wibuka byihariye abana n’ibibondo bishwe mu gihe cya Jenoside. Iki gikorwa bagikora buri mwaka ku wa 09 Mata.

Ndayisaba Fabrice washinze uyu muryango wamwitiriwe, yabwiye INYARWANDA, ko muri uyu mwaka bahisemo ko bazakora igikorwa cyo Kwibuka bifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 no kubahiriza amabwiriza yatanzwe na CNLG.

Yavuze ko bazashyiraho uburyo butandukanye buzatuma buri wese urebwa n’iki gikorwa yisangamo.

Ati “uyu mwaka bitewe na gahunda turimo yo kurwanya no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi COVID - 19, turashishikariza cyane abana b’abanyarwanda muri rusange hamwe n’abagize Umuryango mugari wa Fondasiyo Ndayisaba Fabrice mu Rwanda no mu mahanga ko igikorwa cyose hamwe n’ibiganiro byose bizakorerwa ku mbuga zose ziduhuza namwe hamwe n’imbuga nkoranyambaga zose za NFF Rwanda muri rusange."

Ndayisaba avuga ko gahunda yo kwibuka ibibondo n’abana bisanzwe bikorerwa mu mashuri nabyo biri gutegurwa neza. Ni gahunda avuga ko izatangazwa ibigo by’amashuri byongeye gufungura. 

Asaba buri wese ubarizwa muri Fondasiyo n’abandi gukomeza kuba intangarugero mu kubahiriza neza amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.

Ati “Twese twibuke kandi twiyubaka turi mu ngo zacu nk’uko ariwo muti wonyine utuma utayandura cyangwa ngo wanduze abandi muri rusange.” 

Ndayisaba Fabrice yamenyekanye na Eto’o kubera gukunda umukinnyi w’umupira w’amaguru Samuel Eto’o.  Yafashe iya mbere atangiza ibikorwa byo Kwibuka abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa yagize ngaruka mwaka.

Ndayisaba yatangaje ko kuri iyi nshuro ya 11 bagiye Kwibuka abana n'ibibondo bishwe muri Jenoside bifashishije ikoranabuhanga


Ndayisaba Fabrice avuga ko bari kunoza neza uko bazibuka abana n'ibibondo mu mashuri nk'uko basanzwe babikora


Umwaka ushize Miss Nimwiza Meghan yifatanyije na Fondasiyo Ndayisaba Fabrice mu Kwibuka abana n'ibibondo bishwe muri Jenoside






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND