RFL
Kigali

Coronavirus: WhatsApp igiye kugabanya abo ushobora koherereza ubutumwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/04/2020 13:31
0


Kubera icyorezo cya COVID-19 WhatsApp ivuga ko igiye kugabanya umubare w’abantu umuntu ashobora gusangiza ubutumwa yohererejwe n’undi muntu.



Uru rubuga nkoranyambaga ruvuga ko rwifuza guhagarika ikirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha cyangwa y’ibinyoma ku byerekeranye n’icyorezo cya Koronavirusi.

Facebook Inc, ni yo kampani (Company) yaguze urubuga rwa Whatsapp, ivuga ko imibare y’abantu bohererezanya ubutumwa bakuye ahandi (Forward/transférer) wiyongereye cyane muri kino gihe cy’icyorezo cya Koranavirusi.

Bivugwa ko hari amakuru y’ibihuha yakwirakwijwe ku byerekeye Koronavirusi, cyane cyane ku bijyanye n’inkomoko yayo, aho yabanje ndetse no gukomeza kugeza ku bizakurikiraho nyuma biciye ku mbuga nkoranyamaga ndetse n’ibitangamazamakuru bitandukanye.

Muri izi mpinduka nshya, igihe ubutumwa buzaba bumaze guhererekanywa inshuro zirenga eshanu, noneho uzajya ashaka kubusangiza abandi bizajya bimusaba kubusangiza umwe umwe cyangwa itsinda rimwe rimwe aho kubikora ku bantu batatu cyangwa amatsinda atanu icyarimwe nk’uko bisanzwe bikorwa ubu.

Hagati aho ariko, umuntu azaba agishobora koherereza abantu bose ubutumwa bumwe inshuro zose ashaka. Ariko WhtsaApp yo izajya ibategeka ku bijyanye no gukanda ku kazu ka sangiza forward/ transférer igihe cyose bashaka kubusangiza abandi aho kugirango babikorere rimwe ku bantu benshi, bikorwe ku muntu umwe umwe.

Facebook Inc ivuga ko mu gihe cyashize yigeze gufata umwanzuro nk’uyu ku bijyanye no gusangiza ubutumwa umuntu yakiriye (forward/ transférer), maze ikigero cyo gusangizanya ubutumwa wakiriye kikagabanukaho 25% ku Isi.

Iyo kompanyi ivuga ko izi neza ko ubutumwa bwose bukwiragizwa atari bubi, ariko kubera ubutumwa ku bijanye na coronavirus bwiyongereye cyane, bakabona ko ari ngombwa gufata umwanzuro nk’uyu muri iki gihe.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND