Ni mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri kwibasira abantu benshi batuye Isi , aho n’abanyabigwi benshi mu ngeri zitandukanye bagenda bahasiga ubuzima , ubu Hal Millner yahitwanwe n’icyorezo cya COVID-19 atazi ko ayirwaye mu mujyi wa New York.
Uyu muhanzi yagiye atsindira ibihembo bya Grammy Grammy yaciye kenshi kuri “Saturday
Night Live”inyuzwaho ibiganiro n’ibihangano by’ibyamamare by’abanyabigwi.
Hal Willner yapfuye Tariki 6 Mata 2020 apfira iwe mu mujyi wa New York nyuma yo kwerekana
ibimenyetso bya coronavirus. Yari afite imyaka 64.
Umuvugizi we, Blake Zidell, yatangaje ko Willner
atigeze asuzumwa na COVID-19, ariko uburwayi bwe bwari buhuye na virusi ya
COVID-19, ikaba yamuhitanye we atabizi ko yarayifite gusa byagaragayeko ariyo
yamuhitanye.
Willner yavukiye i Philadelphia mu 1956. Yimukiye mu Mujyi yiga muri kaminuza ya New York, maze yinjira muri “SNL” abakora ibitaramo. Ku rubuga rwa twtter , umukinnyi wa filime Julia Louis-Dreyfus yagize ati: "Nababajwe cyane no kubona aya makuru yerekeye Willner Turavunitse umutima cyane urukundo rwe ruzahora rwibukwa” .
Willner ahanini yari umwe mu batunganya amajwi y’umuziki w’umunyamerika, gutunganya
firime, akaba umuhanzi uzi kuririmba cyane uburyo bwa Live. Yari azwi cyane mu
guteranya alubumu n’ibirori byerekana abahanzi batandukanye ndetse nuburyo bwa
muzika mubwoko bwa jazz, classique,
rock, Tin Pan Alley.
Mu mpera z'imyaka ya za 70 yakoraga muri producer ya Joel
Dorn, izwi nk'umuryango w'abatunganya amajwi y;indirimbo kuri alubumu ya Double Time na Champagne
Charlie ya Leon Redbone.
TANGA IGITECYEREZO