RFL
Kigali

António Guterres avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari akaga kagwiriye Isi yose

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/04/2020 11:30
0


Muri ibi bihe u Rwanda, inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bibuka mu gikorwa ngarukamwaka bifatanije n’ishuti z’igihugu, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres yatanze ubutumwa ku Rwanda ashima ubumwe n'ubwiyunge.



Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abantu barenga Miliyoni. António Guterres, abinyujije kuri Twitter yahamagariye abatuye Isi kwifatanya n’u Rwanda kwibuka, kuko Jenoside ari akaga kagwiriye isi yose muri rusange.


Amwe mu magambo afata mu mugongo u Rwanda yavuzwe n’ Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres , mu ntangiriro yabanje kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Ati” Turunamira abo bose bishwe. Ikindi turigira ku mbaraga abarokotse Jenoside bagaragaje mu bwiyunge no kwiyubaka”

Yavuze ko icyo Isi yakagombye kumenya ari uko abantu bose ari umuryango umwe bityo bakaba bagomba guhangana n’ibibazo byugarije Isi atibagiwe n’icyorezo cya COVID-19 kiri kwibasira ubuzima bwa benshi.

Antonio ati “ Icyo dukwiye kumenya ni uko twese turi umuryango umwe w’abantu dutuye ku isi imwe, ibyo bizadufasha guhangana n’ibibazo rusange bitwugarije muri iki gihe, uhereye kuri COVID-19 ukageza ku mihindagurikire y’ikirere”.

Guterres, akomeza avuga ko abatuye isi bagomba guharanira ko ubwicanyi nk’ubwabaye mu Rwanda butakongera kuba ku Isi, ati « Tugomba kwanga imbwirwaruhame z’urwango, amacakubiri, kwironda ndetse no gukumira abandi."

Akomeza anashimangira ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira, u Rwanda rwakomeje kwiyubaka ruhereye ku busa bishoboka, rushyira imbaraga mu kunga abaturage bakira ibikomere rwubaka sosiyete ihamye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres ahamya ko kugira ngo hazagerweho iterambere rirambye hirya no hino ku Isi ari uko amahanga yakagombye kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND