RFL
Kigali

#Kwibuka26: IBUKA yatanze inama zafasha abantu kwibukira mu rugo muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/04/2020 14:37
0


IBUKA Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi watanze inama zafasha abantu kwibukira mu rugo muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Kuri uyu wa 7 Mata 2020 ni bwo u Rwanda n'inshuti zarwo batangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Ni mu gihe Isi yose muri rusange iri muri gahunda yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus. Imwe mu ngamba zikomeye mu guhangana n'iki cyorezo, abatuye Isi basabwa ku 'Guma Mu Rugo' kuko gusohoka no guhurira hamwe ku bantu benshi ari imwe mu nzira zikwirakwiza cyane iki cyorezo.

Kubera iyi mpamvu kandi abanyarwanda n'inshuti zabo, bari gukora icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu buryo budasanzwe, bikaba biri gukorwa abantu bari mu ngo mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cya Koronavirus.

Umuryango IBUKA n'imiryango iwugize ishyigikiye byimazeyo iki cyemezo cyo kwibukira mu rugo kandi wafashe iya mbere mu kugisobanurira abanyarwanda n'abanyamahanga. Si ibi gusa, ariko iyi miryango izagira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa iki cyemezo ufasha abantu bose bazibukira mu rugo nk'uko biteguye.

Nk'uko bisanzwe hari ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cy'icyunamo (7-13 Mata 2020) n'ibikorwa bizakurikiraho mu minsi 100 bikazashingira ku ngamba zizaba zigezweho zo guhangana n'icyorezo cya Coronavirus

Nk'uko tubikesha IBUKA mu itangazo yageneye abanyarwanda bose muri iki gihe cyo #Kwibuka26, abagize umuryango cyangwa umuntu ku giti cye bagiye kwibuka barasabwa kubikorera ahantu hatuje kandi nabo bakaba bumva biteguwe neza mu buryo bwose. Ibindi basabwa ni ibi bikurikira:

- Kwibukiranya amazina y’ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi, amasano bagirana, byashoboka hagakorwa urutonde rwabo rwanditse;

- Kwibukiranya imico n’imigenzo yarangaga abo turi kwibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi;

- Kwerekana amafoto y’abo twibuka ku bashobora kuyabona;

- Kwibukiranya ku nzozi bari bafitiye u Rwanda n’imiryango yabo aho bishoboka;

- Gusangizanya mu butumwa bw’amajwi, byashoboka tukagira aho tubyandika, amakuru yerekeranye n’abazize jenoside yakorewe abatutsi, icyizere dufite cyo kubaho n’uburyo tuzasohoza inzozi zabo dushingiye ku buzima turimo ubu n’ubuzaza;

- Aho bishoboka abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, inshuti zabo n’abandi banyarwanda muri rusange barashishikarizwa gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye bukoresha “internet” bakaba bakibukira hamwe buri wese ari aho atuye.

- Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no kwivura ibikomere mu buryo bw’isanamitima, IBUKA irashishikariza abarokotse Jenoside n’ababakomokaho kugira umuco wo kwibuka bandika amateka y’ababo bazize Jenoside. Izi nyandiko zazamara kunozwa zikaba zazavamo n’ibitabo cyangwa filimi mbarankuru.

Urugero: Uwibuka ashobora kwandikira ibaruwa abe yibuka, ashobora kubahimbira indirimbo, kubavugira umuvugo, igisigo n’ibindi; ibi byose bigakorwa mu buryo bwubaka uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi aho kumujyana mu nzira iganisha ku gucika intege no guhungabana.

- Mu gihe cy’icyunamo mu ngo zacu dushobora kugira ibikorwa tuhakora bitwibutsa ibihe turimo kandi bigatuma twumva twunamiye abacu. Urugero: Gucana urumuri (Bougie), gutegura indabo n’ubundi buryo umuryango cyangwa umuntu wibuka bashobora gutekereza.

- Kuganira mu rugo ku buryo u Rwanda rwiyubatse muri iyi myaka 26 n’urugendo rwo kongera kubaho abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bamaze gukora babifashijwe na Leta y’u Rwanda.

- Gutekereza ku bandi bantu tuzi basanzwe bagorwa n’ibihe byo kwibuka, tukarushaho kubavugisha dukoresheje telefoni n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kubahumuriza no kubakomeza.

- By’umwihariko mu matsinda mato ahuza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi (Famille za G/AERG, amatsinda y’ibiganiro bivura muri AVEGA n’ayo GAERG yashinze hirya no hino mu gihugu cyangwa n’abandi) barashishikarizwa kubwirana amatariki yihariye yo kwibuka kuri buri muntu, izo tariki zagera uwo muntu agafashwa mu buryo bwose bwo kunamira abe kandi adaheranwa n’agahinda, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga na telefoni.

- Gukurikiza ingamba zo gukomeza Kwirinda icyorezo cya Koronavirusi no kukirinda abandi aho turi hose hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Leta.

- Ibuka irashishikariza abantu gukomeza kubana hafi muri ibi bihe by’umwihariko no gufasha abakeneye ubufasha bw’ibiribwa nk’uko leta y’u Rwanda ibidushishikariza.

Imirongo ya telefone y'ubufasha n'ubujyanama kandi itishyuzwa ya IBUKA ni izi zikurikira: 5476, 1024 na 7494. Ushobora no guhamagara 112 ugahabwa ubufasha na RBC.

KANDA HANO UREBE ITANGAZO RYA IBUKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND