RFL
Kigali

#Kwibuka26: Teta Diana yasohoye umuvugo “Juru ryanjye” nk’ibaruwa yandikiye u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2020 16:08
0


Umuhanzikazi Teta Diana, yasohoye amashusho y’umuvugo yise “Juru ryanjye” yakubiye mu ibaruwa ishushanya icyizere nyuma y’imyaka 26 ishize u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mata 2020 mu Rwanda no hirya no hino ku Isi hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ibikorwa byo #Kwibuka26 bizakorwa hanubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuhanzikazi Teta Diana yasohoye umuvugo yise “Juru ryanjye” nk’ibaruwa yavuzemo urugendo rw’u Rwanda kuva mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubu aho rukataje mu rugendo rw’iterambere n’icyizere cy’ubuzima.

Uyu muvugo ufite iminota itatu n’amasegonda mirongo itanu n’arindwi (3:57’). Teta Diana aherutse kuwuvugira mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Bruges.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Teta Diana yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwandika no gutunganya uyu muvugo nyuma yo kubona urugendo rutoroshye Abanyarwanda bakoze n’aho ubu bageze.

Ati “Nsubije amaso inyuma, ndeba aho tuvuye, ndeba aho tugeze, mbona icyizere cy’ejo heza kurushaho”.

Yavuze ko ubu umwijima wabererekeye urumuri kandi ko abona icyizere cy’ejo hazaza. Ati “Ndabona imirasire y’izuba mu kirere cy’u Rwanda, ejo ni undi munsi.”

Uyu muvugo uri mu Kinyarwanda no mu Cyongereza. Teta avugamo ko hari igihe cyageze ‘Izuru riba urugero rwo kwemeza niba upfa cyangwa ukira’. Avuga ko n’ubwo u Rwanda rwanyuze mu bikomere ubu rwemwe.

Teta Diana yasohoye umuvugo yise "Juru ryanjye"

KANDA HANO UREBE UMUVUGO "JURU RYANJYE", IBARUWA TETA DIANA YANDIKIYE U RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND