RFL
Kigali

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yihanganishije umuryango wa Dj Miller witabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/04/2020 17:25
0


Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko yifatanyije n’Umuryango wa Karuranga Virgile uzwi nka Dj Miller witabye Imana saa sita n’iminota mirongo itatu (12h:30’) kuri iki cyumweru tariki 05 Mata 2020.



Dj Miller yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi, uruganda rw’umuziki rutakaza umuntu w’ingenzi washyizeho itafari. 

Aba-Djs bakoranye, abahanzi, inshuti, abamurika imideli, imiryango n’abandi bifashishije uburyo butandukanye, bafashe mu mugongo umugore n’umwana asize, bamusabira iruhuko ridashira no kwakirwa ahera.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kuri uyu wa mbere tariki 06 Mata 2020, yanditse kuri Twitter ivuga ko yihanganishije umuryango wa Dj Miller ndetse n’umuryango mugari w’abahanzi. 

Iyi Minisiteri yavuze ko Dj Miller yari umwe “mu batezaga imbere uruganda rw’umuziki binyuze mu kuwuvangavanga”. Bati “Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye muri ibi bihe bitoroshye”.

Inkuru bifitanye isano: -Dj Miller yitabye Imana

-Ibyamamare byashenguwe n'urupfu rwa Dj Miller wasize ibigwi

-Christopher na Sat B mu bahanzi bafitanye imishinga y'indirimbo na Dj Miller witabye Imana


Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yifatanyije n'umuryango wa Dj Miller witabye Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND