RFL
Kigali

Miss Aurore yavuze intangiriro y’urukundo rwe na Egide, uko yandikishijwe muri Miss Rwanda ari i Burundi n’ibindi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/04/2020 12:10
0


Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, yatangaje ko urugendo rw’urukundo rwe na gafotozi Mbabazi Egide rwabanjirijwe n’ubushuti bwashibuye mu birori by’isabukuru y’inshuti bari bahuriyeho.



Miss Aurore avuga ko yahuye na Egide mu 2006 mu birori by’isabukuru y’inshuti yabo bararamukanya batangira kuvuga ubwo. Avuga ko hari igihe cyageze ntiyongera kuvugana na Egide nk’uko byahoraga ku mpamvu atari azi neza.

Mu 2009 Egide yaramwandikiye amubwira ko yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu avuga ko byamutunguye ariko kandi biramushimisha kuko yongeye kuvugana n’inshuti ye.

Aurore avuga ko mu 2012 Egide yagarutse mu Rwanda baravugana ndetse barabonana. Yavuze ko mu 2014 nawe yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika “ari nabwo urugendo rwo gukundana rwatangiye.”

Uyu mukobwa avuga ko kimwe mu byatumye amarangamutima ye yose ayerekeza kuri Egide ari uko ari umusore usetsa kandi ko atabikoze rimwe cyangwa kabiri igihe yamuteretaga ahubwo ko ari ibintu akora buri gihe.

Ati “…Egide rero buriya nk’ikintu yakoze nkavuga nti uyu ng’uyu biraza gukunda arasetsa cyane.” –Avuga ko akunda umuntu wigaragaza uko ari ari nayo mpamvu ikomeye yashingiyeho yemerera Egide kubana akaramata.

Miss Aurore avuga ko umunsi yasezeranyeho kubana akaramata na Egide wari umunsi udasanzwe mu buzima bwe ahora azirikana “kuko nari nshyigikiwe ngaragiwe n’abantu nkunda cyane.”

Ati “Wari umunsi udasanzwe w’ibyishimo’.”- Uyu mukobwa avuga ko kuva icyo gihe ubuzima bwahindutse kuko yahamije isezerano n’umuntu umutima we wishimira kandi abwira buri kimwe cyose.

Yavuze ko yasanze Egide azi gukina Basketball-Ibintu byamutunguye kuko ngo yari azi ko amurusha. Aurore avuga ko ubu abana na Egide ariko bitari mu buryo bw’umugabo n’umugore.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamideli Dady de Maximo Mwicira Mitali, yanabajijwe niba nta mwana afite nk’uko byavuzwe igihe kinini asubiza ko atari ibyo ariko abiteganya.

Ati ““Nta mwana mfite. Yego ndabitekereza kubyara ariko Imana niyo itanga abana.”

Kubijyanye n’uko hari abamufata nka Misss w’ibihe byose, Aurore avuga ko nawe abibona kandi ko bimutera ishema. Ati “…Yego ndabibona abantu barabyandika kandi ndabyishimira.

Yandikishijwe muri Miss Rwanda 2012 ari i Burundi:

Miss Aurore yavuze ko yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2012 mu buryo nawe byamutunguye kuko yandikishijwe muri iri rushanwa mu gihe yari mu gihugu cy’u Burundi.

Yavuze ko abakobwa bahamagariwe kwiyandikisha muri iri rushanwa, musaza we Henry witabye Imana azize impanuka amwandikisha muri iri rushanwa afatanyije n’uwitwa Iyamuremye Antoine.

Ngo Henry yamuhagaye kuri telefoni amubwira ko akenewe ‘byihutirwa’ mu Rwanda. Yavuze ko Henry yamubwiye ko yujuje ibisabwa kandi ko bamwandikishije babona ko ntawamuhiga.

Yavuze ko yizerega cyane Henry kandi ko yamwifurizaga iterambere ku buryo atari kwanga ibyo yamusabaga.

Aurore avuga ko atorohewe no kujya mu mwiherero w’ibyumweru bibiri kuko ngo bwari ubwa mbere abaye kure y’umuryango we.

Ati “Bwari ubwa mbere mbaye kure y’umuryango…Kunyaka telefoni nabasha guhamagara Kayibanda ngo mugishe inama. Ntaribuhamagare nti Papa ngiye kujya mu kiganiro mbigenze nte?”

Uyu mukobwa yavuze ko nyina yabanje gushidikanya akamubaza niba ko abishaka cyangwa se ari uko basaza be bari bamushyigikiye.

Ati “Mama wasangaga ambaza niba ko ndi kubyiyumvamo.”

Ahishura ko yararaga ku cyumba kimwe n’umukobwa witwa Esther Ingabire. Ngo yakoze uko ashoboye yisanisha na sosiyete nshya yari agiye kubamo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Uyu mukobwa avuga ko ashima Imana kuko ibyo batekerezaga ari nako byagenze.

Miss Aurore avuga ko nyuma yo kwegukana ikamba ijoro rya mbere yagiranye ikiganiro na Se amubwira ko n’ubwo yambitswe iri kamba agomba gukomeza gukurikiza amabwiriza y’urugo yari asanzwe.

Ati “Nukora ibidasanzwe mu rugo uzakubitwa nk’ibisanzwe. Naramubwiye nti naje mbizi kandi mbyiteguye. Ikamba ryasigaraga ku isoko rya Kimironko nkagera mu rugo ndi umuntu usanzwe,”

Uyu mukobwa yavuze ko nyuma y’igihe gito yatashye atinze hafi nka saa tatu z’ijoro Ise amubaza ukuntu ataha nyuma ye amubwira ko yari mu birori byarimo Minisitiri kandi ko atari gutaha nyuma ye.

Ngo ise yamubwiye ko akeneye ubusobanuro bw’abo bantu bamutumiye. Aurore avuga ko ibi byasabye ko ajya muri Minisiteri y’Umuco abasaba ko bamuvuganira mu rugo.

Yavuze ko ikamba rya Miss Rwanda ryamuhaye agaciro kanini, rimufungurira amarembo, ubuzima burahinduka, kubanza gutekereza ku kintu mbere y’uko agisohora n’ibindi.

Miss Aurore yavuze ko yahuye na Egide mu 2006 bahuriye mu birori by'isabukuru y'inshuti yabo

Mbabazi Edige ngo mu bihe bitandukanye asetsa Miss Aurore ntabikorere kuryoshya urukundo ahubwo bimumiremo

Kayibanda yavuze ko kuwa 28 Nyakanga 2018 asezerana na Mbabazi wari umunsi w'umunezero

Yavuze ko ubuzima bwahindutse kuko yemeye kubana n'umuntu abwira buri kimwe

Aurore avuga ko yasezeranye imbere y'amategeko agaragiwe n'abantu akunda cyane-Iyi foto iragaragaza Ise Kayibanda Ladislas [witabye Imana] na nyina Mukazera Olive

Aurore avuga ko abana na Egide kandi ko bateganya kubyara mu gihe nawe atazi

Aurore yahakanye ko nta mwana afite-Avuga ko anyurwa no kuba abantu bamufata nka Nyampinga w'ibihe byose

Miss Aurore yavuze ko yitabiriye Miss Rwanda 2012 avuye i Burundi ahamagawe na Musaza we Hirwa Henry witabye Imana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND