RFL
Kigali

Dore ubutumwa umukobwa ashobora gutambutsa akoresheje inyicaro

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:6/04/2020 10:52
0


Bajya bavuga ngo ibimenyetso bivuga cyane kurenza amagambo. Burya ubutumwa umuntu atanze mu magambo bugaragaza icyo atekereza ariko ubutumwa umubiri utanga bukagaragaza amarangamutima ye.



By'umwihariko abantu bakundana nibo bakunze gukoresha amarenga bashaka kugaragaza amarangamutima yabo. Ni yo mpamvu baba bagomba kwita cyane kuri ubu butumwa. Dore uburyo ushobora gusesengura icyo umukobwa ashatse kukubwira urebeye kunyicaro ye.

Pozisiyo A

Umuntu wicaye yegeranyije amavi agatandukanya ibirenge aba ari umuntu uzi guhanga ibishya, udatinda ku bintu. Biramworohera kubona inshuti gusa inyinshi muri zo ziba ari zimwe zo gutereta bidafite intego yindi bigamije y’igihe kirekire.

Pozisiyo B

Kwicara ageretse akaguru ku kandi bigaragaza umuntu utekereza cyane. Bene uyu muntu yubaka ubushuti byoroshye ariko ntiburamba kuko agira kamere yo kuzura akaboze. Ni umuntu uzi gutega amatwi kandi ukunda guhisha amarangamutima ye.

Pozisiyo C

Umuntu wicara atandukanyije amavi agahuza ibirenge aba ari umuntu ugira akavuyo kandi upfa kuvuga ibintu atitaye ku ngaruka yose byagira. Ni umuntu urambirwa vuba ku buryo atajya amaraa umwanya munini ahantu ategereje ikintu runaka. 

Ni wa wundi muhana gahunda warenzaho iminota ugasanga yigendeye. Mu rukundo ageraho akumva ntabwo bikimufasheho, kuburyo niba mukundana bigusaba ko ugenda umuhindurira ibyo umukorera ukamwereka ibyiza bitandukanye n’ibyo usanzwe umwereka ngo umurinde kuguhararukwa vuba.

Pozisiyo D

Umuntu wicara yegeranyije amavi n’imirenge akabyegeranya, mu buryo atazi aba arimo kuvuga ko ari umuntu w’umunyabwenge kandi uzi kugenzura ibitekerezo. Aba ari umuntu uzi kubahiriza igihe no gushyira ibintu ku murongo. Urugo rwe ruba rufite isuku kandi buri kintu kiri mu mwanya wacyo. 

Ni umuntu udapfa guhishura ikintu icyo ari cyose kimwerekeyeho. Aba ari umuntu w’inyangamugayo, kandi udakunda amazimwe. Mu bibi no mu byiza ahora atuje , ntabwo ajya ata umutwe kuko ahorana icyizere ibintu bishobora guhinduka bikongera kuba byiza.

Pozisiyo E

Umuntu wicara yegeranyije amavi n’ibirenge ariko amavi ye akayerekeza ku ruhande ukabona ko atari imbere ye nk’uko bisanzwe, mu buryo nawe atazi aba arimo kuvuga ko ari umuntu uzi gutumbira intego yihaye. Bene uyu ntiyihanganira guhusha intego ye. Ibi bituma mu rukundo hari amahirwe batakaza kuko aba bifuza kugera ku kintu gikomeye cyane.

Ibi tuvuze byose ubikora ntabwo abikora agambiriye ko umubona uko yicaye amubonamo ibyo bitekerezo ahubwo nawe abikora mu buryo atazi.

Src: Tipsandtricks






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND