RFL
Kigali

USA: Ndagije Fabrice yasohoye indirimbo 'Ndagukunda iteka' ivuga ko ku Isi ntakiruta kuba inshuti y'Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2020 1:57
0


Ndagije Fabrice wiyise N.Fabrice umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo ivuga ko ku Isi nta kintu na kimwe kiriho kiruta kuba inshuti y'Imana.



N.Fabrice atuye mu mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennesse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba asengera muri United Methodist (Agape Church). Iyi ndirimbo ye nshya 'Ndagukunda iteka' yasohoye ni iya 3 akoze ariko akaba ari igukora album y'indirimbo 10 nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com.

N.Fabrice yavuze ko imbamvu yakoze iyi ndirimbo ye nshya yakoranye na Espoire ari cover yakundaga cyane yumva ko ntakiriho ku isi kiruta kuba inshuti y'Imana. Yagize icyo abwira abantu muri iki gihe Isi yose yugarijwe na Coronavirus. Ati "Ikintu nabwira abantu muri ibi bihe bibi bya coronavirus ni ugukunda Imana cyane no kuyegera nayo izatubera igisubizo."

Yanatubwiye imishinga afite mu minsi iri imbere, ati "Nyuma y'iyi ndirimbo ndashyira hanze izindi ndirimbo zubaka imitima y'abera n'izizana abantu kuri Yesu." Yavuze ko umuziki awumazemo imyaka 2 ariko akaba ari bwo agitangira gukora indirimbo ku giti cye. Uyu musore yakuze akunda cyane umuziki dore ko yakuriye muri korali bimutera imbaraga zo kuwukora.


N.Fabrice ahugiye mu gutunganya album ye ya mbere

REBA HANO 'NDAGUKUNDA ITEKA' INDIRIMBO YA N.FABRICE FT ESPOIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND