RFL
Kigali

COVID-19: Daniel Svensson yasohoye indirimbo nshya 'Turaziranye' ivuga ko ibyahanuwe birimo gusohora-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2020 1:20
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Daniel Svensson yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Turaziranye' ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abatuye Isi ko Imana idashobora guceceka kuri iki cyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi na cyane ko ari yo igifiteho ijambo rya nyuma.



Daniel Svensson akoze iyi ndirimbo 'Turaziranye' mu gihe Isi yose amaso yaheze mu kirere itegereje umuti cyangwa urukingo ku cyorero cyateje abantu bose ubwoba yaba abakomeye n'aboroshe dore ko abasaga Miliyoni n'ibihumbi 200 bamaze kwandura iki cyorezo naho abasaga ibihumbi 69 bakaba bamaze guhitanwa nacyo. 

Uyu muramyi asanga ari ibyahanuwe birimo gusohora ariko akavuga ko ku bizera Kristo nta bwoba bakwiriye kugira. Avuga ko yifatanyije n'Isi yose muri ibi bihe aho icyorezo cya Covid-19 kimaze guhitana abantu benshi ku Isi. Ni mu gihe abahanga mu by'ubuzima bakomeje kurara amajoro bashakisha igisubuzo kirambye cy'iyi ndwara iteye ubwoba buri wese utuye ku Isi.

Umuhanzi Daniel Svensson yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye nshya 'Turaziranye' yayanditse ashaka guhumuriza abatuye Isi bahangayikishijwe na Covid-19. Iyi ndirimbo ye ivuga ko icyorezo n'ingaruka zacyo atari ibyatera Imana guceceka ahubwo ko urukundo Imana ikunda abantu rurusha imbaraga ingaruka z'icyorezo. Ni indirimbo yumvikanamo aya magambo:

Iki gihe turimo giteye benshi ubwoba, kandi ntacyabuza ibyahanuwe gusohora, ku bizera Kristo adukomeje umutima, nizeye Yesu nta bwoba mfite. Sintewe ubwoba n'iminsi n'ibihe bikomeye, ibyo ndimo n'ibizaza imbere yanjye, Data ubigena byose uko nbingana ni ukuri turaziranye. Ikibazo si ibyorezo ndetse n'ingaruka zabyo, ikibazo ni uguceceka kw'Imana idukunda, ibifiteho ijambo ribirusha imbaraga, nizeye Yesu nta bwoba mfite.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TURAZIRANYE' YA DANIEL SVENSSON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND