RFL
Kigali

COVID-19: Apotre Liliane Mukabadege yatawe muri yombi na Polisi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/04/2020 19:34
0


Apotre Liliane Mukabadege Umushumba Mukuru w'Itorero Umusozi w'Ibyiringiro rifite icyicaro gikuru ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05/04/2020 nyuma yo kubeshya Polisi.



Muri iyi minsi u Rwanda n'ibindi bihugu binyuranye ku Isi biri muri gahunda ya 'Guma Mu rugo' mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi. Abantu bose basabwa kuguma mu ngo zabo bakirinda ingendo zitari ngombwa keretse gusa abagiye gutanga no gushaka serivisi zikenewe cyane. 

Polisi iherutse gutangaza ko umuntu izajya ifatira mu muhanda akayibwira serivisi ikenewe cyane agiyemo, izajya imuherekeza ikarebe niba koko ari yo agiyemo. Ni muri urwo rwego Polisi yafashe Apotre Mukabadege nyuma y'uko abwiye umupolisi ko agiye kuri Radiyo kandi yari agiye ku rusengero.

Apotre Mukabadege yafashwe kuri iki Cyumweru asanzwe mu rusengero abereye umuyobozi nk'uko InyaRwanda.com yabitangarijwe n'umwe mu bakristo be. Polisi yamusanze ku rusengero ku Kimisagara muri Nyarugenge aho yageze avuye iwe mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.


Apotre Liliane Mukabadege ari mu maboko ya Polisi

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yafashe uyu mupasitori nyuma yo kubeshya ko agiye kuri Radiyo, nyamara atari ho yari agiye dore ko yahise yigira ku rusengero ku Kimisagara. Polisi yahise imuta muri yombi ndetse n'imodoka ye irafatirwa. Mu butumwa Polisi y'u Rwanda yanyujije kuri Twitter yagize iti:

Mwiriwe, Polisi y'u Rwanda yafashe Bishop Mukabadege Liliane nyuma y'uko abeshye abapolisi ko agiye kuri Radiyo. Twamukurikiranye dusanga yaragiye ku rusengero Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge. Bishop Mukabadege yafashwe ndetse n'imodoka ye yafatiriwe.

Polisi yasabye abantu kwirinda kubeshya umupolisi igihe abafatiye mu ikosa. Yavuze ko uzafatwa azafungwa ndetse agacibwa n'amande. Yanditse Iti "Irinde kubeshya umupolisi uguhagaritse kuko ari ikosa. Polisi yashyizeho uburyo bwo gukurikirana ikamenya uwabeshye, kandi uzafatwa akora ibyo bikorwa azafungwa ndetse acibwe amande niba afite n'ikinyabiziga gifatirwe."

Polisi y'u Rwanda yasoje isaba abantu bose gutanga amakuru mu gihe babonye umuntu warenze ku mabwiriza. Yatanze nimero bajya bahamagara ndetse n'iya Whatsapp bajya boherezaho amakuru. Polisi iti "Turabashishikariza gutanga amakuru kuri nimero: 112 / 0788311155 (WhatsApp) mu gihe ubonye urenga ku mabwiriza".


Polisi yatangaje ko yataye muri yombi Liliane Mukabadege






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND