RFL
Kigali

Patrick Nyamitari mu ndirimbo nshya yavuze ko icyorezo cya COVID-19 gikwiye gusiga isomo ry’urukundo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/04/2020 6:53
0


Umuhanzi Patrick Nyamitari uri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda, yatangaje ko kuva yatangira urugendo rw’umuziki atigeze atekereza ko hari igihe kizagera akabara inkuru y’icyorezo cyapfukamishije Isi-Ibihumbi by’abantu bigapfa abandi bakabaho mu bwoba.



Imibare y’abanduye iki cyorezo irazamuka umunota ku munota-Aho cyitaragera nabo umusibo ni ejo. Imibare iragaragaza ko abamaze kucyandura ubu ku Isi barenga Miliyoni imwe nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu. 

Patrick Nyamitari mu mashusho y’indirimbo yise “Love”, ntiyaririmbye ku buryo bwo kwirinda COVID-19 ahubwo ubutumwa bwe bwubakiye ku kuvuga ko iki cyorezo gikwiye gusiga urukundo ruganje mu bantu.

Nyamitari yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko abatuye Isi bahugira mu kwirwanaho no gushaka aho bihisha ibiza ariko ko hari igihe kigera ubuzima ntibutange amahitamo “tugasigarana gusa urukundo nk’intwaro iturutira izindi’. 

Uyu muhanzi yavuze ko urukundo ari rwo rurimi abatuye Isi bakaneye kuvuga kugira ngo iyi Isi ibemo amahoro. Ati “Twese hamwe uko turi hatitawe ku ibara ry’uruhu, ubwoko, idini, urwego rw’ubukungu, aho dutuye cyangwa dukomoka n’ibindi…Urukundo niyo ntsinzi yacu.” 

Yakomeje ati “Ibihe turimo nta wakwishingikiriza kucyo Arusha abandi ngo yigaranzura Coronavirus. Abatuye Isi bose bategereze intsinzi ku rwego rumwe. Intsinzi rero niboneka ntituzayisinde ngo twibagirwe urukundo. Tuzigumire mu rukundo nirwo Isi ikeneye ibindi bizashira rusigare.”

Uyu muhanzi wari umaze imyaka ine akorera muzika muri Kenya, avuga ko yari guhanganyika iyo iki cyorezo cyimusanga hanze y’urwamubyaye kandi ngo ingamba ubuyobozi bwafashe ‘ntiwapfa kuzibona ahandi’. 

Nyamitari avuga ko iki ari igihe cyo gushyira umutima w’urukundo ku bahitanwe na Covid-19, abamaze kuyandura n’abagirwaho n’ingaruka zayo ku Isi hose.

Patrick Nyamitari yasohoye amashusho y'indirimbo yise "Love"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "LOVE" YA PATRICK NYAMITARI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND