RFL
Kigali

Umuraperi 6ix9ine wari kuzakatirwa imyaka 10 yafunguwe kubera gutinya COVID-19

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/04/2020 21:03
0


Muri ibi bihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, iki cyorezo cyazanye ubwoba bwinshi mu bantu batandukanye ari byo byatumye umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Daniela Hernandez wamamaye ku ruhando rwa Muzika nka Tekashi 6ix9ine arekurwa kubera gutinya COVID-19.



Uyu muraperi yagiye yumvikana cyane mu bikorwa by’iterabwoba birimo guhohotera no kwiba bikabije, yaje gutabwa muri yombi umwaka ushize mu Ukuboza 2019. Yakatiwe imyaka 10 nyuma haza kubaho igabanyirizwa bihano akatitwa imyaka 2.

CuDriEc on twitter:

Amakuru aturuka muri The Guardian avuga ko uyu muraperi yagize amahirwe kubera ko yari arwaye indwara ya Asima, umucamanza Paul Adam Engelmayer yemeza ko indwara ya Asima afite aramutse arwariyeho Coronavirus yahita imuhitana ni bwo kumukomorera ava muri gereza.

Mu magambo ya Engelmeyer yagize ati" Hakurikijwe ibyo inzego z’ubuzima zagaragaje kuri Hernandez, bigaragaza ko kubera uburwayi bwe yakwinjirirwa byoroshye na virusi ya covid-19, hari impamvu zisobanutse zimwemerera kurekurwa akajya iwe aho azajya arebererwa n’inzego z’umutekano".

Teka$hi 6ix9ine's 'Gummo' video has over 80 million views on ...

Itsinda rya Nine Trey Gangsters ricuruza ibiyobyabwenge

6IX9IN , ni umwe mu gatsiko k’amabandi kitwa "Nine Trey Gangsta Bloods " cyangwa “Nine Trey Gangsters”.Iri tsinda rirazwi muri Amerika ku bugome bukabije n’ubugambanyi dore ko habarizwamo abiyahuza ibiyobyabwenge bitandukanye no kubicuruza.

Uyu muraperi Tekashi 6ix9ine w’imyaka 23 y’amavuko yagiriwe ubuntu yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye z’amagambo akakaye, zirimo: Tic Toc,Stupid, Fefe, Bebe,Billy, Mama n’izindi.

6ix9ine: New Albums, Songs, News & Interviews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND