RFL
Kigali

Shampiyona y’u Bwongereza yamaze guhagarikwa igihe kitazwi kubera Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/04/2020 20:15
0


Abategura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’, bamaze gutangaza ko iyi shampiyona yahagaritswe kugeza igihe ikibazo cya Coronavirus kizaba cyamaze gusobanuka, ikaba aribwo yasubukurwa.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2020, habaye inama yahuje inzego zose zifite aho zihuriye na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, yanzuye ko Premier League izasubukurwa ubwo icyorezo cya Coronavirus kizaba kimaze kuva mu nzira ibikorwa by’imikino bigakomeza.

Uretse iyi shampiyona, ibindi bikombe bitandukanye byahagaritswe ni igikombe cy’igihugu (FA Cup ), Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore (Women’s Super League), Igikombe cy’igihugu mu bagore ndetse na shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore.

Leta y’u Bwongereza yatangaje ko imikino izakomeza mu giheizaba yongeye gutanga amabwiriza mashya akomora ibikorwa by’imikino.

Ku bijyanye n’isubukurwa rya Premier League y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, yagombaga kugaruka nyuma ya tariki ya 30 Mata, hemejwe ko izasubukurwa mu gihe nta cyorezo cya Coronavirus kizaba gihari.

Itariki imikino izongera kuberaho iri kwigwaho n’abatanyabikorwa barimo inzego z’umupira w’amaguru zitandukanye bireba ikazatangazwa mu bihe biri imbere.

Ibijyanye no kugabanyiriza abakinnyi imishahara, amakipe yasabwe kuganira n’abakinnyi bayo uburyo bakatwa 30% mu kwirinda kugira ihungabana ry’ubukungu mu gihe Premier League izatanga umusanzu ungana na miliyoni 125£ (miliyari 143.5 Frw) zo gushyikira izindi shampiyona zo hasi zirimo izitegurwa na English Football League na National League.

Shampiyona ihagaritswe Liverpool iyoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha Manchester city amanota 22 ikaba yasabwaga gutsinda imikino ibiri gusa ikegukana igikombe.


Premier League yasubitswe igihe kitazwi kubera Coronavirus


Liverpool yaburaga imikino ibiri kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND