RFL
Kigali

Sintex ari mu rukundo na Yvette witabiriye Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/04/2020 22:08
0


Umuhanzi Kabera Arnold wamamaye mu muziki ku izina rya Sintex, yatangaje ko amaze imyaka ine ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa witwa Mukeshimana Yvette uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020.



Mukeshimana Yvette ari mu bakobwa b’ubwiza, ubwenge n’umuco bahataniraga guserukira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020. Afite uburebure bwa 1.70 m n’ibiro 56 Kg.

Yari mu bakobwa 14 banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka aho hatoranyijwe batandatu mu gihe abandi umunani basigaye barimo nawe. Yari yatanze umushinga wo gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bw’uruhu kuko bahura n’ihohoterwa no guhezwa muri sosiyete.

Ntiyabashije gukomeza bitewe n’uko Akanama Nkemurampaka katishimiye umushinga we. Yumvikanye mu itangazamakuru ashinja Miss Mutesi Jolly, ko atamuteze amatwi mu gihe yasobanuraga umushinga we wo kuvugira abafite ubumuga bw’uruhu.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Sintex yavuze ko mbere y’uko uyu mukobwa yitabira Miss Rwanda 2020 yamugishije inama ndetse ngo yari amushyigikiye n’ubwo atabashije gukomeza.

Yavuze ko yanamugiriye inama mbere y’uko yerekeza ahabereye ijonjora. Sintex avuga ko yamenye Yvette akiri mu mashuri yisumbuye, urukundo rwabo rurandaranda kuva ubwo.

Ati “Yvette ni umuntu wanjye kuva cyera. Imyaka ine irashize turi mu rukundo.” Uyu muhanzi avuga ko yirinze gushyira urukundo rwe mu itangazamakuru ‘kuko bimeze nko kwambara umwenda uwuhindurije’.

Yavuze ko yari yarahisemo ko ibye na Yvette bimenywa n’abo mu miryango yombi kurusha rubanda kuko ngo ni byiza ko ubuzima bwite butamenywa na buri wese.

Ati “Yangishije inama, ndamubwira nti ntacyo bitwaye.” Sintex avuga ko kuba umukunzi we atarabashije gutambuka mu irushanwa ari 'uko buri muntu wese agira ikintu cye.”

Iby’urukundo rwa Sintex na Yvette byamenyekanye biturutse ku mashusho yasohotse bombi bari mu bihe byiza yaherekejwe n’amafoto atandukanye yabonetse bari kumwe.

Uyu muhanzi avuga ko n'ubwo mu buzima bwa buri munsi ahura n’abakobwa benshi, Yvette yamuhisemo ahaye ijanisha rinini amarangamutima ye yamwemeje ko uyu mukobwa abaruta bose.

Iby’indirimbo nshya yise ‘Calculator’ aherutse gusohora:

Kuwa 28 Werurwe 2020, Sintex yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Calculator” ifite iminota ibiri n’amasegonda mirongo itanu (50’). Amashusho yayo yatunganyijwe na Iba-Lab. 

Ni imwe mu ndirimbo Sintex avuga ko yitondeye mu ikorwa ry’amashusho yayo ndetse yabanje kuyiteguza abantu asohora amajwi (Audio) yayo.

Yavuze ko umunsi umwe yagize igitekerezo cyo kwandika indirimbo ivuga ku mugabo ushyira umutungo we mu biganza by’umugore we [Yamugereranyije na Calculator muri iyi ndirimbo].

Sintex avuga ko abagore bazi gucunga neza umutungo w’urugo kurusha abagabo ari nayo mpamvu yaririmbye yishyize mu mwanya w’umugabo ushima umugore we ko ibintu byose biri ku murongo nyuma y’uko amweguriye gucunga umutungo w'urugo.

Yagize Ati “ ‘Calculator’ imenya ibisohotse n’ibyinjiye kandi byoroshye. Rero ibaze umugore wawe ari we ‘Calculator’ akubwira icyo gukora n’icyo ureka"

Uyu muhanzi yagize izina rikomeye mu 2019 abicyesha indirimbo “Twifunze” yamuhaye kuririmba mu bitaramo n’ibirori bikomeye. 

Nawe avuga ko iyi ndirimbo yabaye idarapo ry’umuziki we ndetse ngo yubaha intera yamuteresheje kugeza ubu. Yavuze ko ajya atekereza gushyira ku isoko Album ariko ko ari umushinga agomba kunoza neza.

Sintex avuga ko muri ibi bihe u Rwanda n’Isi bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, umuhanzi akwiye gukoresha ijwi rye ahumuriza abafana be anabasaba kwirinda no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.

Yvette Mukeshimana umukunzi wa Sintex



Imyaka ine irashize Sintex ari mu rukundo na Yvette

Yvette uri mu rukundo na Sintex ntiyahiriwe mu bahataniye guhagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2020

Sintex yatangaje ko imyaka ine ishize ari mu rukundo na Yvette yarutishije abandi bakobwa

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "CALCULATOR" Y'UMUHANZI SINTEX







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND