RFL
Kigali

Amakosa 6 abantu bakunze gukora mu guteka umuceri

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/04/2020 17:20
1


Umuceri uri mu biribwa abantu benshi bakunda ku isi ndetse udakunze kubura mu mafunguro ya buri munsi bamwe bategura. Gusa hari amakosa ashobora gutuma bamwe bawurya udafite icyanga cyawo bitewe n’imtekere, imitunganyirize cyangwa ibipimo.



Dore amwe muri ayo makosa abantu bakunze guhuriraho mu kuwutegura.

1. Kutaronga umuceri

Mu myaka yo hambere abantu barongaga umuceri kuko wabaga urimo imyanda iturutse ku kuba wasekuwe. Gusa ubu kuko imyinshi isigaye iva mu nganda itunganyije neza, hari abawuteka batawuronze nyamara ni amakosa.

Umuceri utaronze iyo uwutetse uhita urema urufuro ubona ko rwegeranye cyane bigatuma ufatana igihe uri kumuka.

2. Ibipimo bitari byo

Ubusanzwe mbere yo guteka umuceri uba ugomba kubanza kuwupima kugira ngo uze kubasha gupima amazi bihura. Iyo amazi arenze cyangwa akajya munsi y’agenwe umuceri ushobora kudashya neza cyangwa ukaza gusurura ukamera nk’ubugari.

Ubusanzwe hari abavuga ko umuceri utekeshwa amazi angana n’inshuro eshatu z’igipimo uwo muceri wapimwemo, bigakorwa kandi hakoreshejwe umuriro uringaniye. Ibi iyo ubikoze ubona ko bihura iyo umuceri utagize kubyimba kudasanzwe cyangwa ngo hakoreshwe umuriro wo hejuru ushobora gutera amazi gushiramo byihuse.

Abahanga mu byo guteka bagaragaza ko umuceri ugomba gutekeshwa amazi angana na mililitiro 240 z’amazi kuri garama ziri hagati ya 175 na 185 z’umuceri.

3. Gutekera mu nkono ifite indiba ifunganye

Iyo utekeye umuceri mu nkono ifite paseri nto ntabwo ibasha kubika ubushyuhe buwufasha kumuka neza kandi buke buke hatabayeho gukoresha imbaraga z’umuriro mwinshi. Ibi bigira ingaruka bigatuma utaryoha neza.

4. Kugaragura umuceri igihe uwutetse

Ni amakosa kunyuza ikiyiko, cyangwa umudaho mu muceri ukiri ku mashyiga. Gukorogera umuceri ku mashyiga bituma ufatana bikaba byatuma ushirira udahiye neza cyangwa ugahinduka nk’umutsima.

5. Kutumutsa umuceri

Hari ibindi bikoresho byabugenewe byo kumutsa umuceri (steamer), ariko ku batabasha kubibona ntibivuze ko batawumutsa. Ubikora ukoresheje akariro gake igihe wamaze gushya cyangwa ukawukuraho ukawurekera ahantu hari ubushyuhe. 

Urugero nko gukura amakara ku mbabura wawutetseho ugatereka icyo watetsemo ku bushyuhe bwayo gusa, gushyira amakara make yaka hejuru y’icyo wapfundikije n’ibindi. Ibi bituma wumuka neza kandi ukongera icyanga.

6. Kudashyiramo umunyu

Umuceri utarimo umunyu ugabanya uburyohe. Gusa uba ugomba gushyiramo akunyu gake kugira ngo utawutakariza icyanga cyawo cy’umwimerere hagasigara humvikana uburyohe bw’umunyu gusa.

Ibi kandi ubikora ukiwutetse kandi ukirimo amazi kuko iyo utinze kuwushyiramo ushobora kujya iruhande rumwe bigatuma umuceri wawe ubiha. Gusa nanone ntibikuraho ko hari abahitamo kurya umuceri utarimo akunyu na gake, ariko uryoha kurushaho iyo ugize ako ushyiramo.

Src: Tips and tricks






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYOMUHOZA JULIENNE2 years ago
    murakoze kuduhugura nikoko hari abantu benshi bari bazi gutegura umuceri mugire amahoro!





Inyarwanda BACKGROUND