RFL
Kigali

Abakobwa: Menya ubutumwa 9 umusore ashobora gutambukiriza mu kuguhobera

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/04/2020 16:18
0


Abahanga mu by’urukundo bavuga ko guhoberana bishobora kuba ururimi rufasha umutima kuvuga icyo ubitse.



Ubusanzwe umugabo ashobora kuvuga cyangwa gukora ikintu kimwe kikaba kibumbatiye byinshi bijyanye n’ibyo atekereza ariko burya ngo mu guhoberana byo ni akarusho.

Menya ibyiza n’ibibi bishobora gutambutswa nk’ubutumwa igihe umugabo cyangwa umusore aguhobeye.

1. Kuguhobere kubera ari ngombwa

Ibi ni nka cya gihe winjira ahantu ari kumwe n’abandi akaba yaguhobera nk’uko biri kugenda no ku bandi. Aha ashobora kuguhobera muri mu bandi akaba yanagusoma. Ibi akenshi ntukwiye kubyuririraho ngo ufate umwanzuro w’uburyo mubanye kuko hari ubwo abikora agaragaza ko aguhaye ikaze mu nshuti ze, hakaba n’ubwo abikoze kuko byari ngombwa nk’uko yaba yabikoreye abandi ndetse mukaba mutahura mwenyine ngo aguhobere gutyo.

2. Niba aguhobera mwihishe gusa, aba akwanga

Umusore uzaguhobera kuko muri mwenyine ntafungure amarangamutima ye ngo aguhoberere no mu bandi aba akubeshya ntaba agukunda. Akenshi umuntu ukunda ntuterwa ipfunwe no kubigaragaza mu ruhame. Umusore nk’uyu uzagerageze kumuhoberera mu ruhame urebe uko bigenda, hari ubwo azakwishisha cyangwa ubone ko bimuteye kudatekana, uzamenye ko mutari mu murongo umwe.

3. Kuguhobera ubona ko abihubukiye

Hari umuntu uzaguhobera nk’umurabyo ku buryo bingana n’akanya umuntu ahumbyamo. Uko guhoberana guteye gutyo byerekana ko adashishikajwe nawe cyangwa adatewe ishema no gukomeza ahoberanye nawe igihe kirekire. Bishobora kugenda bikemuka uko mugenda mumarana igihe ariko niba utekereza ko koko akwiyumvamo cyane, akaba agutinya ntabivuge, mwikururire umumarane umwanya muto, urebe uko bigenda. Abasore bakunda igitsinagore kizi gufata iya mbere kuruta bamwe bagenda goyigoyi mu bintu.

4. Igihe agaragaza ko akeneye cyane ko muhoberana, arifuza ku kuba hafi

Abasore baba bashaka kwitwara neza no kubika amarangamutima yabo, bategereza ko umukobwa ari we uza abasanganira ngo abahobere. Aba uzabona kenshi bitaruye aho uri kandi badashaka kukwegera. Ariko ubwo azarambura amaboko ye akaguhobera ntumwangire, arifuza ko umubiri wawe wegerana n’uwe. Uko guhoberana kuba kuzuye amarangamutima kandi uzasanga kutitaye ku hantu biri gukorerwa.

5. Kuguhobera n’amaboko yombi cyangwa kumwe

Umusore uguhobera n’ukuboko kumwe byerekana ko atakwitayeho (ubusanzwe babyita gukoza imbagara). Naho urekura amaboko ye yose aba ari kuguha agaciro kose ukeneye. Umusore w’ukuri ntahisha amarangamutima ye y'uko akwiyumvamo cyane iyo agukunda, aguhobera wese ntacyo yikanga, yerekana ko ntacyo yagukinga kandi ko atakwishisha.

6. Iyo agiye mu gihirahiro mbere yo kurambura amaboko

Akenshi uzasanga abagabo badakunze guhita bihutira kubwira abakobwa ibyo bakeneye, ahubwo asa n’ufashe akanya agahumeka gato akabona kukubwira. Umugabo uzajya kuguhobera ukabona abanje kujya mu gihirahiro uzamenye ko afite ibindi ashaka kukubwira atabashije kwihutira kuvuga. Hari ubwo aba atekereza uburyo uri bubyakire. Nubona iki kimenyetso uzashake uburyo umworohereza abashe gutambutsa ubutumwa agufitiye.

7. Kuguhobera neza mwegeranye cyane

Hari itandukaniro hagati yo guhobera neza ndetse no kwegerana. Bituma mwumva mwuzuranye bijya gusa n'aho muryamye mu buriri. Iyo aguhobeye atyo akwiyegereje cyane ni uko aba agukunze cyane kandi ataba ashaka kwibona n’undi muntu wundi utari wowe. Uguhoberana gutyo bituma nawe umwiyumvamo cyane, bigatuma usigara uri mu munezero mwinshi.

8. Niba ahise acika intege ari mu maboko yawe igihe muhoberana

Igihe umusore cyangwa umugabo ari kuguhobera agasa n’ucitse integer ndetse akaguma mu maboko yawe ari wowe ugumye ku mufata, ni ikimenyetso cy’uko akwifuza ko umuba hafi. Ni ngombwa guha agaciro no kwita kuri buri myitwarire y’umusore igihe muhoberana.

9. Kuguhobera atuje kandi agukomeje bivuzeko ashaka kukurinda ibibi

Birashoboka ko hari ibyakubabaje ukaba ukeneye umuntu wo kukuba hafi ngo agukomeze, cyangwa se ukeneye ugushimisha. Niba akoresha imbaraga ze zose ngo agushimishe, atuje kandi n’umuhate, arashaka kukwereka ko akwitayeho kandi ko yifuza kukubona wishimye cyane. Reka urwo Rukundo rwinjire kandi rushinge imizi ruhame.

Ibi ntibivuze ko uzagenzura buri wese n’uwo muhoberaniye mu muhanda, mu materaniro n’ahandi nkaho. Ahubwo ni wamusore mukundana cyangwa ukeka ko ashobora kuba agukunda. Ikindi n’uwo ukunda ukaba utarabimubwira ariko uzi ko hari uburyo ashobora kuba abikeka nawe ashobora kugira ibyo akugaragariza binyuze mu guhoberana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND