Hashingiwe ku mabwiriza ya Guverinoma agamije gukumira icyorezo cya Koronavirusi, Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko habaye impinduka ebyiri mu mabwiriza yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.
CNLG ivuga
ko impinduka ya mbere ari iy'uko igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'Icyunamo mu turere
tariki ya 7 Mata 2020 mu gitondo cyari giteganyijwe gukorwa n'itsinda rito
ntakizaba.
Impinduka ya
kabiri ni iyo kuba igikorwa cyo gusoza icyumweru cy'icyunamo cyari
giteganyijwe kubera ku Rwibutso rwa Rebero ku wa 13 Mata 2020 nta kizaba.
CNLG ivuga ko gahunda zihariye z'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizanyuzwa kuri za Radiyo na Televiziyo n'imbuga
nkoranyambaga buri munsi mu cyumweru cy'icyunamo guhera tariki ya 7 Mata 2020
kugira ngo zifashe abaturage kwibuka bari mu ngo zabo.
Umuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo uzaba tariki ya 7 Mata 2020,
ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ukazitabirwa n'abantu bacye. Ni nabwo hazacanwa urumuri rw'icyizere. Uyu muhango abaturage bazawukurikirana kuri Radiyo na Televiziyo bari mu ngo zabo.
TANGA IGITECYEREZO