RFL
Kigali

Ingoro 10 nziza ku Isi z'Abaperezida b'ibihugu

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:3/04/2020 14:18
0


Mu busanzwe ingoro y’Umukuru w’igihugu ni ibiro bikuru bye ndetse mu bihugu bimwe na bimwe ikaba n’urugo rwe. Ingoro z’abakuru b’ibihugu ziri mu zikurura ba mu kerarugendo kubera ubuhanga ziba zubakanye n’ukuntu ziba zibereye ijisho.



10.PERESIDENTIAL PALACE 'LITHUANIA'

Iyi ni ingoro yemewe ya Perezida wa Lituwaniya ikaba iherereye mu mujyi wa Vilnius. Yubatswe mu kinyejana cya 14 kandi kuva icyo gihe yongeye kubakwa n’Abubatsi Laurynas Gucevičius na Vasily Stasov. Ni ho hacumbikiwe Abategetsi, Abami, n'Abanyacyubahiro imyaka myinshi yatambutse.

9.UNION BUILDINGS 'SOUTH AFRICA'

Ni icyicaro cyemewe cya Guverinoma y’Afrika y’Epfo na Perezida wa Afrika y’Epfo, iherereye muri Pretoriya. Ifatwa nk’ikicaro cya Guverinoma kiza ku isi kandi nk’igihangano kiza. Igizwe n'ibiro hamwe n’imbuga (amphitheater). Ikikijwe kandi n’Ubusitani butoshye.

8.PERESIDENTIAL OFFICE BUILDING 'TAIWAN'

Aha ni ho Perezida wa Repubulika y'u Bushinwa akorera imirimo ye ya buri munsi. Iherereye i Taipei,muri  Repubulika y'u Bushinwa. Yubatswe kuva 1912 kugeza 1919 n’Umwububatsi Uheiji Nagano. Ku ikubitiro, yabaye ibiro bya Guverineri mukuru wa Tayiwani mu gihe cy'Abakoloni b'Abayapani. 

Iyi nyubako yangiritse cyane kubera ibisasu yarashweho mu Ntambara ya Kabiri y'Isi Yose. Yavuguruwe mu 1947. Kuva icyo gihe, iyi nyubako yemewe nk’ ibiro bya Repubulika y'Ubushinwa (ROC) nyuma y'umwiherero wa Leta y’ Abashinwa  muri Tayiwani.

7.PRAGUE CASTLE ‘CZECH REPUBLIC’

Ingoro ya Prague ni icyicaro gikuru cya Perezida wa Repubulika ya Czech. Iherereye mu murwa mukuru, Prague. Yubatswe ahagana mu 880 nyuma ya Yesu na Prince Borivoj wo mu bwami bwa Premyslid. Iyi ngoro kandi irimo inzu ndangamurage, Katedrali, n'Ubusitani. Katederali ni imwe mu nziza cyane mu Burayi. Ingoro ya Prague yamaze imyaka myinshi ituwemo n’Abami, Abategetsi na Perezida. Yashyizwe ku rutonde na Guinness Book of Records nk'ingoro nini.

6.GRAND KREMLIN PALACE ‘RUSSIA’

Grand Kremlin ni ingoro yemewe Perezida w’u Burusiya akoreramo. Iherereye i Moscow, mu murwa mukuru w'igihugu. Iyi ngoro ni igihangano cy’ubwubatsi bw'u Burusiya. Ingoro nziza kandi idasanzwe yubatswe mu myaka 12 ni ukuvuga kuva 1837 kugeza 1849 na Konstantin Thon hamwe nitsinda ryabubatsi. Mbere iyi nzu yabagamo inakorerwamo n’Umwami wategekaga u Burusiya kera.

5.RASHTRAPATI BHAVAN 'INDIA'

Rashtrapati Bhavan ni ingoro Perezida w'u Buhinde akoreramo byemewe. Iherereye i New Delhi, mu Buhinde. Iyi nzu ifite ibishushanyo mbonera by’ ibihugu byo muburengerazuba nu Buhinde. Ni yo nzu nini y’umukuru w’igihugu ku isi.

4.AK ORDA PERESIDENTIAL PALACE’ KHAZAKHSTAN’

Ingoro yitwa Ak Orda niho Perezida wa Khazakhistan akorera. Iherereye mu murwa mukuru wa Astana. Ni kimwe mu bikurura abantu benshi mumurwa mukuru Astana. Ingoro isa neza cyane aho isize amabara y’umweru avanze n’uburu na zahabu hejuru. Kubaka byatangiye mu 2001 birangira mu 2004.

3.WHITE HOUSE 'UNITED STATE OF AMERICA'

White House ni inzu Perezida wa Amerika akoreramo ndetse akanabamo we n’umuryango we. Iherereye i Washington D.C. Ikibanza cy’inyubako y’ibiro cyatoranijwe na Perezida wa mbere w’Amerika, George Washington mu 1791 maze imirimo yo kubaka itangira mu 1792. 

Mu ntambara yo mu 1812, yaje gutwikwa n’Abongereza. Nyuma inzu yongeye kubakwa no kuvugururwa inshuro nyinshi. Mu kinyejana cya 19, hari gahunda nyinshi zo kwagura inzu ya Perezida cyangwa kubaka inzu nshya. Ariko, iyi gahunda ntabwo yigeze ishyirwa mu bikorwa.

2.QUIRINALPALACE 'ROME'

Ingoro ya Quirinal iherereye ku musozi wa Quirinal, akaba ari umwe mu misozi miremire i Roma, mu Butaliyani. Ikaba izwi kandi nka Palazzo del Quirinale cyangwa Quirinale mu Gitaliyani. Iyi nyubako y’amateka yari ituwemo naba papa ndetse na bami kera ariko ubu ni inzu ya Perezida wa Republika y’Ubutaliyani. Hakaba hari isoko y’amazi (Fountain) yitwa Monte Cavallo imbere y’ingoro.

Hari na shapeli yitwa Pauline iberamo ibitaramo bya muzika. Iyi ngoro yabanje kubakwa nk'ingoro yo mu mpeshyi na Papa Geregori wa XIII mu mpera z'imyaka ya 1500 kugira ngo yirinde ubushyuhe bwo mu cyi na Malariya byari ikibazo muri ako gace. Nyuma yaje kwagurwa no kurimbishwa n’abubatsi bazwi cyane. Iyi nyubako kandi irimo imitako myinshi idasanzwe, ibikoresho byo mu nzu, ibishushanyo, amashusho, n’ibibumbano by’Amateka.

1.HOFBURG PALACE 'AUSTRIA'

Yabanje kubakwa nk'igihome mu kinyejana cya 13 nyuma iza kuvugururwa iranarimbishwa ku buryo bugezweho itangira guturwamo n’Abami ndetse n'Abategetsi bayoboye Austria batandukanye mu binyejana byinshi. Ndetse no kuri ubu iyi ngoro ni yo Perezida wa Austria atuyemo ikaba n'ibiro bye. 

Uyu munsi, iyi nyubako ifite Isomero ry’igihugu, Isanduku ya Imperial, hamwe n’ikusanyirizo ry’ibikoresho bya muzika bya kera, kandi ifite ububiko bw’imbunda za kera n’inzu ndangamurage y’amoko n’ishuri rizwi cyane ryitwa ‘Espagne riding’.

Src: vacayholics.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND