RFL
Kigali

Rwanda: Bamwe mu bafungiye muri za kasho bagiye kurekurwa kubera Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/04/2020 18:15
0


Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda bwatangaje ko bitewe n’ikibazo cy’ubucucike bugaragara muri za kasho kandi uwo mubare ugakomeza kwiyongera bitewe n’uko inkiko zidakora, hari bamwe mu bari bafungiye muri izi kasho bagomba kurekurwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.



Nk’uko bigaragara mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Mata 2020 ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimabile, abafungiwe muri za kasho bagabanyije mu byiciro bitatu.  

Icyiciro cya mbere ni abakomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro nko kuba akurikiranyweho icyaha kibangamiye cyane imibereho y’igihugu.

Muri iri tangazo bavugamo urugero rw’ubwicanyi, ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, gusambanya umwana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, isubiracyaha, n’abandi.

Icyiciro cya kabiri ni abarekurwa bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza, aha birasaba kwita ku ngingo ya 25 y’itegeko No 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 1029 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Icyiciro cya gatatu ni abarekurwa bagakurikiranwa badafunzwe harimo kuba yatanga ingwate, kuba ari icyaha ashobora kumvikana n’abo yahemukiye akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa bakumvikana uburyo bwo kwishyura.  

Harimo kandi kuba ari amakimbirane yo mu miryango hakaba ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe.

Mu bindi ni ukuba afunzwe afunganywe n’uruhinja kandi akurikiranwe ari hanze nta kibazo byatera.  

Kuba ufunze ari umwana kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.

Iki cyiciro kandi kivuga ko hagomba kuba nta bimenyetso bihagije biragaragara kandi akurikiranwe ari hanze nta kibazo byatera ndetse n’indi mpamvu iyo ari yo yose ishobora gushingirwaho.  

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruzwi nka RIB ruzakorana na Polisi y’u Rwanda muri iki gikorwa cyo gufungura abakoze ibyaha byoroheje mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Biteganyijwe ko urutonde rw’abemerewe gufungurwa rushyikirizwa Ubushinjacyaha Bukuru, kuri uyu wa Gatanu.


Itangazo ry'Ubushinjacyaha Bukuru





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND