RFL
Kigali

Ellis Marsalis Umunyabigwi mu njyana ya Jazz yishwe na Coronavirus

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/04/2020 16:40
0


Umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi mu njyana ya Jazz, Ellis Marsalis Jr yamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19. Uyu muhanzi wafatwaga nk’ikirangiriye mu njyana ya Jazz, yatabarutse ku myaka ye 85 y’amavuko.



Ellis Marsalis Jr yakoreraga muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abahanga mu bya muzika bemeza ko yari mu banyamuziki bazi gukoresha igicurangisho cya Piano. Yari umwe mu barimu bigisha abahanzi gucuranga Seti na Piano.


Ellis Marsalis yari ikirangirire. Yabaye umuntu w'ingenzi basobanuzaga ibyerekeye injyana ya Jazz muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iby’urupfu rwe, byemejwe n’umuyobozi mushya w’akarere ka New Orleans, bwana, LaToya Cantrell, mu ijoro ryo ku wa Gatatu mu magambo ye yaburiye ubusobnanuro bwo gusobanura ibyiza bya Nyakwigendera Ellis Marsalis.

Mu magambo ye kuri Twitter yagize ati“Ellis Marsalis yari umwarimu, papa, n'ishusho nziza ya Rubanda, kandi amagambo ntabwo ahagije mu gusobanura ubuhanzi bwe nk’icyamamare. Umunezero n'ibitangaza yeretse isi byakoze ku mitima ya benshi”.

Son: Jazz great Ellis Marsalis Jr. dead at 85; fought virus ...

Mu ndirimbo zo mu bwoko bwa Jazz za Ellis zakoze ku mitima ya benshi ku Isi, harimo nka; Swinging at the haven,twuelve’s it, Delira, have you met miss Jones, Deewee, Laura n’izindi. Uyu munyabigwi wahitanwe na Cronavirus asize abana 6 na bo bakunda muzika. 

Muri ibi bihe rero Amerika ntiyorohewe n’iki cyorezo aho umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ku Isi umaze kugera ku 937567, aho abenshi ari abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gihugu ifite ubwandu bwinshi, kinakomeje kugira umubare w’abapfa biyongera kuko ubu bageze ku 5138 biganjemo abo muri Leta ya New York.

Source:CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND