RFL
Kigali

Skol yiyemeje kugeza ibicuruzwa byayo ku bakiriya bayo aho bari hose mu kubafasha kuticwa n'icyaka

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:2/04/2020 16:31
0


Uruganda rwa Skol rwahinduye umuvuno aho rwiyemeje gukorana n'amahahiro acuruza ibyo kurya nka za Boutique, Alimentation, Supermarket akarangura ibinyobwa bikorwa n’ikigo hanyuma abakiriya b'uru ruganda bakajya babihasanga bityo ntibicwe n'icyaka muri iki gihe birirwa mu rugo mu kwirinda Coronavirus.



Skol igira ibinyobwa biri mu ngeri zitandukanye byiganjemo ibisembuye. Magingo aya, uru ruganda rwahinduye imikorere yarwo aho rwiyemeje kudatenguha abakiriya barwo nyuma y'uko utubari ndetse n'ahandi hantu hose rwagezaga ibicuruzwa nko mu bubiko (deposit) hafunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Coronavirus.

Mu rwego rwo kwegereza abakiriya ibinyobwa, ubu Skol yiyemeje gukorana na za boutique, Alimentation ndetse na Supermarket. Skol yatanze nimero abacuruzi bashaka kurangura ibicuruzwa byayo bahamagaraho ari zo 0788125041. Iki kigo kizajya gikora hagati ya saa mbili za mu gitondo na saa kumi z’umugoraba (8am-4pm) buri munsi.

Abakiriya b'ibi binyobwa bazajya babigurira ahantu hasanzwe hacururizwa ibyo kurya. Uzajya agura ibi binyobwa, azajya abijyana iwe mu rugo abe ari ho abinywera mu rwego rwo kwirinda ihura ry’abantu benshi muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Uburyo buryo Skol iri gukoresha mu kwegereza abakiriya bayo ibinyobwa yenga, ni ukubisangisha ku muryango w'ingo zabo. Icyo abakiriya basabwa ni ugushyira muri telefone zabo Application yitwa 'Vuba Vuba' iboneka muri Google Play cyangwa se Google Store, bakayinjiramo, bagahitamo ibinyobwa bashaka, maze mu isaha imwe gusa Skol ikaba ibabagejejeho.

Ibi byose Skol iri kubikora mu kwirinda kudatenguha abakiriya bayo muri uru rugamba Isi yose irimo rwo guhangana n’icyorezo cya coronavirus aho abantu bose birirwa mu ngo zabo. Skol yaboneyeho gusaba abantu bose kubahiriza inama zitangwa n’inzego za Leta ndetse n'iz'ubuzima bakaguma mu ngo zabo mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.


Skol yabikemuye! Ntakongera kwicwa n'icyaka


Ushobora no kubwira Skol ikakuzanira iwawe ikinyobwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND