RFL
Kigali

Menya imikundire y’abakobwa hashingiwe ku myaka yabo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:2/04/2020 14:55
0


Ubusanzwe hari abantu baba mu rukundo bitewe n’impamvu zitandukanye, hakaba n’aho imyaka y’umuntu igena uburyo akundamo kuko usanga hari imyitwarire igenwa n’igihe runaka umuntu agezemo.



Ibi akenshi bikunze kugaragara ku bakobwa b’abasirimu bamwe n’ubundi basanzwe bazi ibyo kubana n’abantu kuko usanga abo mu cyaro haboneka impinduka nyinshi zirimo no kuba baba bafite imyumvire yindi.

Igitsinagore rero gikunda bitewe n’imyaka barimo bityo nabyo bikagira igisobanuro ndetse urwo rukundo rukagira ibyo rwibandaho.

1: Abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 24

Bene aba bakobwa bikundira umusore bazajya baratira urungano dore ko urukundo rw’abakobwa muri iyi myaka ruba rushyushye cyane. Baba bashaka umuhungu bumva ko niba basohokanye abandi bakobwa bamureba bakarangara cyangwa bakamwifuza.

Ibi bituma bakunda umuhungu uteye neza mu gihagararo, muremure, mwiza ku isura, w’ibigango mbese ugaragara neza ahantu hose. Akenshi uzasanga bene abo bakobwa babenguka umuhungu ukunda ibyo bakunda, yaba gusenga, kujya mu tubyiniro, kureba film, kujya mu bitaramo, kuririmba, koga muri pisine n’ibindi.

Iki cyiciro cy’abakobwa ntibakururwa cyane n’amafaranga cyangwa ubutunzi nk'uko benshi babyibeshyaho, ahubwo bo bumva ko umusore uteye neza wa rurangarirwa ari we ubabereye.

2. Abakobwa bari hagati y’imyaka 25 na 35

Aba bakobwa muri iyi myaka baba batangiye kumenya icyo kubaka ari cyo bigatuma bita cyane ku rugo rwiza kurusha ibindi byose birimo n’ibyo abandi bavuga ku rukundo rwabo. Aba bakobwa bashyira imbere cyane icyazana umunezero w’ibihe byabo bizaza.

Ibi bituma bakunda umusore uzi gushakisha (bimwe twita kwirwanaho) mbese ufite ibitekerezo bigaragaza ko babasha kubaka urugo kandi bakaruhihibikanira rugakomera.

Ibi ni ibyiciro bibiri bigaragaramo abakobwa n’imikundire yabo. Hari abo uzasanga bareba umusore wakoze ibaba ariko ugasanga undi arareba umusore wabasha gushakisha ibyakubaka urugo batitaye ku mafaranga cyangwa ubutunzi afite, ahubwo bakabirebera mu ndorerwamo y’ibitekerezo afite.

Ibi ntibikuraho ko nawe waba ufite ukundi ubibona, wabisangiza abandi unyuze ahatangirwa ibitekerezo.

Src: Bagambiki’s book






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND