RFL
Kigali

Ibintu 10 buri mukobwa yifuza ko umuhungu bakundana yamukorera

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:2/04/2020 10:10
0


Ubusanzwe mu miterere y’abakobwa ntibakunda kugaragaza amarangamutima yabo n’uko ahagaze mu rukundo, gusa umukobwa uri mu rukundo usanga yaratwawe cyane ugereranyije n’umuhungu bakundana.



Hari ibintu rero abakobwa mu rukundo baba bashaka ko umuhungu amenya ndetse akabibakorera. Ibi bintu bihora mu ndoto n’ibitekerezo by’umukobwa uri mu rukundo.

1.Guhora umubwira ko umukunda

Nubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi, abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Imvugo ndagukunda abakobwa barayishimira cyane, ku buryo ubimubwira ukabona ibyishimo biramurenze ndetse agumye kubigusubirishamo kenshi.

2.Kumusohokana

Uko waba uhagaze kose ku mufuka, iyo ukoze ku byo ufite ugasohokana umukunzi wawe biramushimisha cyane. Nawe uzarebe kubona umukobwa mukundana abona bagenzi be babasohokana we utamusohokana! Aba yumva yabigusaba akabura aho ahera. Ni yo mpamvu iyo ubyibwirije bimunezeza cyane.

3.Kumugenera impano

Gukundana n’umukobwa imyaka ikaba imyaka utaramuha impano burya si byiza kandi usanga hari abahungu biberaho gutya. Burya uba ugomba kunyaruka ukamugenera impano ushingiye ku bushobozi ufite.

Impano ishimisha umukobwa ugukunda si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana. Keretse iyo ari ba bandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y’abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko nta gahunda ndetse n’urukundo agufitiye uretse gushaka kurya utwawe gusa.

4.Kumujyana mu birori

Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo barabyishimira cyane. Mufate umujyane mu bukwe watumiwemo ndetse niba yaranakwemereye kuzakubera mama w’abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamenye ko wongereye amanota wari usanganywe imbere ye.

5.Kumubwira ko muzarushinga

Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w’ubukwe bwe: Uko azaba yambaye, imodoka nziza azagendamo n’umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cya mbere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w’urugo mukabana akaramata. Si we urota ubivuga. Nubwo atakwibwiriza ngo abikubaze, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk’abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda ufite ihamye.

6.Kumwereka ababyeyi

Ibi ahanini bikorwa n’abamaze kwemeranya ko bazarushinga. Ni bwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n’umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by’ukuri mujyane umwereke ababyeyi bawe bizamushimisha. Bimuha icyizere ko urukundo rwanyu rufite intego kandi wizihiwe n’uko ari inshuti yawe. Iyo udashaka ko amenyana n’abantu bawe b'ingenzi abona ko hari icyo umukinze bigatuma atakwizera.

7 . Kumusetsa ariko bidakabije

Igihe umukobwa ari kumwe n’umusore bakundana iteka ntaba yifuza guhora abona umukunzi we acecetse cyane cyangwa se aganya, ahubwo yifuza ko yamusetsa akamubwira udukuru tumwe na tumwe dusekeje ariko akirinda kujya asubiramo utwo yamubwiye, gusa akirinda gukabya kuko burya abakobwa ntibakunda guseka bikabije iyo bari kumwe n’abakunzi babo.

8. Kumushimira

Ni byiza ko buri kantu kose umukobwa akoreye umusore bakundana amushimira kuko bimwereka ko igihe cyose uba umuzirikana kandi ko uba umwitayeho. Iyo utamushimiye yibwira ko haba hari undi mukobwa uba utekereza kandi ugukorera ibirenze ibye bityo bikamubabaza .

9 .Kwirinda kumuha ingero z’umukobwa mwatandukanye

Si byiza ko umukobwa mukundana umubwira ibyo umukobwa mwakundanye mbere ye yagukoreraga kuko bituma agira ipfunwe akumva ko ibyo yakora byose atanganya cyangwa ngo abikore neza nk’uko uwo wamubanjirije yabikoraga. Igihe utabashije kugumana n’umukunzi wawe wa mbere ni uko haba harabaye impamvu ikomeye, bityo ntukwiye kumukangisha uwo mukundana ubu kuko nawe haba hari icyo arusha uwo mwatandukanye cyanatumye wemera kumumusimbuza.

10. Kumubwira ko ntawe umuruta

Ni byiza ko umusore wese abwira umukunzi we ko nta we umuruta kabone naho haba hari ikizungerezi abona hafi aho. Ibyo bituma yigirira ikizere akumva ko aguhagije nta handi umusore ashobora kujya amusize. Si byiza kandi kuba uri kumwe n’umukobwa mukundana ngo nihagira undi ubacaho uhindukire umurebe cyangwa ngo uvuge ko ari mwiza, ahubwo ibyiza ugomba gukomeza ushimangira ko umukunzi wawe nta n’umwe umuruta. Ibi kandi ni nabyo kuko ni we uba warahisemo abo bandi ubabona, cyangwa akaba ari we uri ku rwego rwawe n'ubundi abo wifuza utabigezaho. Ni byiza ko batagusenyera urwo wubatse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND