Muri Australia ingamba zo guhangana na Virusi ya Corona zatangiye gukazwa. Kuba abantu bari kumwe barenze babiri, ni icyaha muri iki gihugu.
Hakurikijwe amabwiriza mashya yo kurwanya virusi ya corona itera indwara ya COVID-19, ingamba zikaze zashyiriweho kugabanya umuvuduko wa Covid-19, zatangiye gushyirwa mu bikorwa uyu munsi kuwa kabiri.
Uretse kuba abantu babujijwe kuba hamwe barenze babiri,
ibihano bizanafatirwa umuntu wese uzava mu rugo adafite impamvu igaragara. Mu
mpamvu zumvikana harimo nko kujya ku kazi, guhaha ibintu bya ngombwa, kwivuza
cyangwa gukora siporo.
Abategetsi
bavuga ko polise izakora yivuye inyuma, kugirango izo ngamba zubahirizwe.
Australiya
yanatangaje gahunda izashyirwamo amafaranga menshi mu mateka y’igihugu, igamije
gufasha abakozi n’abashoramari muri ibi bihe bikomeye biterwa n’iki cyorezo cya
virusi ya Corona.
Amafaranga guverinema izatanga ku bakozi no ku bigo by’imari, yose hamwe, ubu ahagaze hafi muri miliyari 130 z’amadolari. Abategetsi ba Australiya baragerageza kugabanya ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ku bukungu bw’igihugu.
Src : VOA
TANGA IGITECYEREZO