Airtel Rwanda
Kigali

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 75

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/03/2020 20:28
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 31/03/2020 mu Rwanda Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko hagaragaye abantu 5 bawaye Coronavirus, bituma umubare w'abanduye iyi ndwara mu Rwanda ugera kuri 75.



MINISANTE yatangaje ko muri aba barwayi batanu (5), bane (4) muri bo baje mu Rwanda baturutse i Dubai bahita bashyirwa mu kato, mu gihe undi umwe yatahuwe ko yahuye n'undi urwaye coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato.

Yakomeje igira iti "Abarwayi bose baravurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya coronavirus bagaragaza. Nta n'umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n'inzego z'ubuzima".

Iyi Minisiteri yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kandi neza hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y'abantu. Yabibukije ko ibimenyetso by'iyi ndwara ari; Inkorora, guhumeka bigoranye n'umuriro.

Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso, arasabwa kwihutira guhamagara nimero itishyurwa ya 114 cyangwa akipimisha akoresheje telefone ngendanwa akanda *114# maze agakurikiza amabwiriza. Ashobora kandi kohereza ubutumwa bugufi kuri Email: callcenter@rbc.gov.rw cyangwa akoreheza ubutumwa bwa Whatsapp kuri +250788202080.


Itangazo rya MINISANTE ryo kuri uyu wa Kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND