RFL
Kigali

Mexico: Yibarutse abana 2 b'impanga abita Corona na Virus! Menya uko byagenze

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:31/03/2020 11:26
0


Umugore wo muri Mexic wibarutse impanga ku bw’igitangaza ubwo yari arwaye Corona virus yabise amazina atangaje.



Uyu mugore witwa Annamaria José Raphael Gonzalez w’imyaka 34, yibarukiye aba bana mu bitaro bya General La Villa biherereye mu mujyi wa Mexico mu gitondo cyo kuwa 27 Werurwe 2020.

Umwana w’umukobwa yamwise Corona José Miguel Gonzalez naho umuhungu amwita Virus José Miguel Gonzalez.

Yagize ati “Nta mazina nari narateganyije yo kubita, umwe mu ba dogiteri yangiriye inama yo kubita Corona na Virus kuko nari ndwaye Covid-19 numva ni igitekerezo kiza”.

Doctor Eduardo Castillas wo kuri ibi bitaro bya General La Villa avuga ko yamubwiye aya mazina yumva ari kwikinira ariko ngo yanejejwe no kuba uyu mubyeyi n’abana be bombi bafite ubuzima bwiza.

Yagize atiNamubwiye ko yabita Corona na Virus numva ndi kwiganirira ariko bisa nk’aho yabifashe nk’ibikomeye.”

Uyu mugore Annamaria Gonzalez avuga ko yari yarateganyije kubyarira ku bitaro byo muri Amerika mu cyumweru gitaha ngo ahe amahirwe abana be yo kugira ubwenegihugu bwaho ariko ngo yaje gufatwa n’ibise ataragera ku mupaka.

Ibisa n’ibi si ubwa mbere bibaye kuko muri 2017, undi mugore wo muri Mexic yabyaye umwana amwita Malaria kuko yari yarayirwaye igihe yari amutwite. Mu 2018 nabwo undi mugore yise umwana we Gonorrea (ugenekereje ni imitezi) kuko ngo yari yaragiye ahura n’urukurikirane rw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mbere y’uko abyara.

Src: worldnewsdailyreport






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND