RFL
Kigali

COVID-19: Umurwayi wa mbere yagaragaye mu mujyi wa Goma uturanye na Gisenyi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:31/03/2020 12:29
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2020 ni bwo National Biomedical Reaserch Istitute (INRB), muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko umuntu wa mbere ukomoka mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu mujyi wa Goma yagaragayeho ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus hamwe n’abandi bantu 16.



Ibi by’uyu murwayi wa mbere wa Coronavirus ugaragaye mu mujyi wa Goma uturanye n’umujyi wa Gisenyi mu Rwanda, byemejwe na Nzanzu Carly Kasivita Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa VBR FM yo muri DRC, Ndekezi Johnson ku murongo wa Telefoni kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2020. 

Nzazu yavuze ko umurwayi wa mbere yagaragaye muri Kivu ya ruguru, asaba abaturage kudakuka imitima bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Mu magambo ye yagize ati “Ni byo INRB (National Biomedical Reaserch Istitute) yatumenyesheje ko muri Nord Kivu hari umuntu wa mbere wanduye akaba ari uwo mu mujyi wa Goma, turasaba abaturage kudakuka imitima bakubahiriza amabwiriza yose atangwa na Leta mu guhangana na Coronavirus”.

Nsanzu Carly Kasivita Guverineri w'intara ya Kivu y'Amajyaruguru yemeje iby'uyu murwayi wa mbere wa Coronavirus wagaragaye i Goma kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2020

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze kugaragara abarwayi 17 barimo 16 bo mu murwa mukuru i Kinshasa naho umuntu umwe (1) akaba uwo mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu mujyi wa Goma. Kugeza ubu intara 3 muri Congo zimaze kugeramo iki cyorezo mu minsi 20 kinjiye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuba umujyi wa Goma umaze kugaragaramo umurwayi wa Coronavirus uhana imbibi n’umujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bishobora kugira ingaruka ku baturage baturiye umujyi wa Gisenyi mu gihe haba hari unyuze inzira y’ubusamo akaba yazana iki cyorezo mu karere ka Rubavu. Ni mu gihe imipaka ihuza u Rwanda na DRC yafunzwe rugikubita mu rwego rwo kwirinda icyi cyorezo.

Ingamba zarakajijwe haba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya DRC. Ibi bikomeje kugaragara nyuma y'aho akarere ka Rubavu gashyiriyeho ingamba zikakaye ku bantu bagenda ingendo za hato na hato zidakenewe nko gusurana, n’izindi. Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 70 naho muri DRC tariki 30 Werurwe 2020 habaruwe abarwayi ba coronavirus 98. Abarwayi 8 muri DRC nibo bamaze guhitanwa n'iki cyorezo mu gihe byatangajwe ko abarwayi batatu bayikize. 

SRC: actualite.cd , Radio Okapi, VBR FM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND