RFL
Kigali

Mesut Ozil n’umugore we Amine wabaye Miss wa Turikiya bibarutse imfura - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/03/2020 11:35
0


Umukinnyi ufite inkomoko mu gihugu cya Turikiya ariko wakiniye ikipe y’igihugu y’u Budage, kuri ubu ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Mesut Ozil n’umugore we Amine Gulse wabaye Miss wa Turikiya bibarutse umwana w’umukobwa w’imfura nyuma y‘amezi 9 babana.



Mesut Ozil na Amine Gulse bibarutse umwana wabo w’umkobwa kuva babana bahita bamwita Eda.

Ozil na Amine bakundanye igihe kitari gito, maze muri Kamena 2019 biyemeza kubana akaramata, bashyingirwa mu murwa mukuru wa Turikiya ‘Istanbul’ mu birori byitabiriwe n‘ibikomerezwa muri iki gihugu birimo na perezida wa Turikiya Erdogan.

Ozil akaba yari amaze igihe kitari gito ategereje umwana we w’imfura kubera ko yasabye uruhushya hakiri kare kugira ngo ajye kwita ku mugore we wari mu minsi ya nyuma kugira ngo yibaruke dore ko uyu mukinnyi atigeze akina umukino wo kwishyura muri UEFA Europa League Arsenal yasezerewemo na Olmpiacos yo mu Bugereki.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Mesut Ozil yagaragaje ibyishimo byo kwakira umwana we w’imfura.

Yagize ati”Dushimye Imana ko umukobwa wacu ‘Eda’ yavutse ari muzima nta kibazo”.

Mesut Ozil aheruka mu kibuga akinira Arsenal tariki 07 Werurwe 2020, ku mukino Arsenal yatsinzemo Westham United igitego 1-0, Ozil akaba yari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga.

Kuri ubu iby’ahazaza ha Ozil muri Arsenal ntibirasobanuka kuko byavugwaga ko uyu mwaka w’imikio nurangira azasohoka muri iyi kipe gusa ariko ushinzwe kumushakira ikipe yemeje ko ntaho azigera ajya avuga ko azaguma muri Arsenal.

Mu bihe byashize ozil ntiyagirirwaga icyizere cyo kubanza mu kibuga ibi byatumye atangira gutekereza kuyivamo akerekeza ahandi.

Gusa muri iki gihe umutoza Mikel Arteta yamugiriye icyizere amugarura mu kibuga, ubu abanza mu bakinnyi 11.

Kuri ubu Ozil ari mu rugo rwe n’umuryango we muri iki gihe ibikorwa by’imikino byahagaze ku Isi kubera icyorezo cya Coronavirus.


Ozil na Amine bibarutse umwana w'umukobwa


Ozil yasezeranye muri Kamena 2019




Perezida Erdogan yari yanagiye Ozil mu bukwe bwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND