RFL
Kigali

Senderi yakoze indirimbo idasanzwe kuri Coronavirus, avugamo ibibazo yateje mu miryango, abaseribateri n’ibindi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/03/2020 12:57
0


Coronavirus iri ku muvuduko buri wese atacyekaga! Bamwe baravuga ko ari igihano Imana yahaye abantu abandi bakavuga ko yacuriwe muri ‘Laboratoire’ igihugu kimwe gishaka guhangana n’ikindi, nyamara ubuzima bwa benshi buri gutikira.



Amezi atatu arirenze iki cyorezo kiri mu buzima bwa muntu buri wese aratinya ko mugenzi we ashobora kumwanduza. Ibihugu bitandukanye byafashe ingamba zikarishye mu guhangana n’ikwirakwira ryacyo n'ubwo umubare w’abacyandura ukomeza kwiyongera. 

Abahanzi bo mu bihugu batandukanye barimo n’abanyacyubahiro bakomeje gukora indirimbo zivuga ku bubi bw’iki cyorezo bashishikariza abantu ku guma mu rugo no gukomeza gukurikira amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima.

Umuhanzi Senderi Hit we yarenze izo mbibi ahubwo yitsa cyane ku bibazo bikomeye iki cyorezo cyazaniye ibihugu, imiryango itandukanye, ba nyakabyizi, abaseribateri, abanyeshuri n’abandi. 

Yabwiye INYARWANDA ko amaze igihe atekereza gukora indirimbo ivuga ku buzima busharira iki cyorezo cyashyize mu bafana be. Avuga ko yishyize mu mwanya wabo aganira n’abatandukanye, bamubwira uko babayeho muri iki gihe, arabavugira.

Ati “Navuze ku buzima bwo muri ‘ghetto’ abafana banjye babayemo ndetse n’abandi banyarwanda baba bashaka kubivuga ariko bakabura uko babisohora. Aho rero niho nishyize mu mwanya w’abajama banjye uko bariho muri ‘ghetto’ mbisanisha n’Abanyarwanda bose ndetse n’uko Isi yose imeze.”  

Yakomeje ati “Abajama bari kuryama matola zatobotse. Abakobwa ntibakiri gucatinga. Corona wateje igihombo mu Isi yose. Waciye mu rihumye Isi ugaba igitero gikaze, isi uyitera ititeguye ariko Leta z’Ibihugu zahumurije abaturage zibereka ko nta byacitse.”

Iyi ndirimbo yayise “Coronavirus gezaho’. Yavuzemo ko kuva Coronavirus yakwaduka yahagaritse ubuzima bwa benshi, itera igihunga abagabo batamenyereye ku guma mu rugo, ititiza Isi yose muri rusange, ba nyakabyizi ubuzima buba ibamba.  

Yavuze ko iki cyorezo cyatumye abanyeshuri basubira iwabo igihe kitageze, abari bafite ubukwe barasubika, iryamisha abasore matora zirika naho abakobwa babura ama-inite yo gucatinga.

Ngo Coronavirus yatumye hari abadashyingura inshuti, abasore basubira mu cyaro. Avuga ko Leta zitandukanye zafashe ibyemezo bikarishye birimo guhagarika ingendo z’indege, urujya n’uruza rw’abantu bo mu Mujyi no mu cyaro n’ahandi.

Yumvikanisha ko ubukungu bw’ibihugu bwatikiye kandi ko n’abakozi ba Leta n’abikorera basabwe gukorera mu rugo. Abagabo bari bamenyereye kunywa inzoga ubu ‘bayobotse igikoma’.

Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Knox Beat muri studio ya Monster Records.

Senderi Hit yasohoye indirimbo nshya yise "Coronavirus Gezaho"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'CORONAVIRUS GEZAHO'  YA SENDERI HIT








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND