RFL
Kigali

Women Films Production yatangiye gusohora filime ‘Imuzi’, inkuru y’umwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu na Se-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/03/2020 15:17
0


Kompanyi ya Women Films Production yatangiye gushyira ku isoko filime y’uruhererekane yise ‘Imuzi’ ivuga ku buzima bw’umwana w’umukobwa witwa Shamika wafashwe nabi n’ababyeyi be.



Agace ka mbere k’iyi filime kasohotse kuri uyu wa 28 Werurwe 2020 gafitie iminota 20 n’amasegonda 37’. Iyi filime yubakiye ku nkuru y’umwana w’umukobwa witwa Uwera Solange ukina yitwa Shamika ufatwa nabi n’ababyeyi be bugeza ubwo yaje gufatwa ku ngufu na Se akamutera inda.

Izagaragaza impamvu uyu mwana yafatwaga nabi na Se ndetse na Nyina. Iyi filime irimo abakinnyi ba filime bakomeye nka Mukasekuru Fabiola, Muhozi Jean Paul, Uwera Solange, Uwiringiyimana Sada, Mutoni Sabrine n’abandi.

Inkuru y’iyi filime yanditswe na Niyonzima Louise Graham wabwiye INYARWANDA ko kompanyi ya Women Films Production ifite intego yo guteza imbere impano z’umwana w’umwana w’umukobwa n’umugore muri filime kugira ngo nabo bifashe kwiteza imbere.

Ati “Intego nyamukuru ni uguteza imbere ibijyanye n’ubuhanzi bushingiye ku muco nyarwanda no kongerera ubumenyi abagore n’abakobwa mu byerekeranye n’imyidagaduro.”

Yakomeje ati “Intumbero ni uko impano z’abakobwa n’abagore zizafasha kwihangira imirimo.” 

Niyonzima avuga ko iyi filime izajya ijya kuri shene ya Youtube buri wa Gatandatu. Yakiniwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Asanzwe ifite Filime ‘Nyiramariza’ yagombaga kujya ku isoko muri Werurwe

‘Nyiramariza’ yanditswe ishingiye ku gatabo kitwa ‘Ubuzima ni ishuri rihoraho’. Umwanditsi w’iyi filime avuga ko yahisemo kuyita ‘Nyiramariza’ ‘nk’izina ry’Ikinyarwanda ribereye umutegarugori’. 

Iyi filime yatangiye gukinwa hashize imyaka irindwi iri mu mushinga n’ibitekerezo.

Yakinnyemo abakinnyi b’Imena barimo Nkota Eugene, Uwimana Antoinette, Irunga Longin, Kamanzi Didier, Kirenga Saphine, Mukaseukuru Fabiola na Ingabire Davita.  

Iyi filime ifite iminota 57’ ivuga ku makimbirane yo mu rugo ndetse n’uburyo bwiza bwo kuyakemura. Ni filime yitezweho gutanga umusanzu mu kongera kubanisha neza imiryango nyarwanda ihora mu makimbirane.


Women Films Production yatangiye gushyira ku isoko Filime yitwa "Imuzi"

Niyonzima Louise Graham Umuyobozi wa Women Films Production avuga ko iyi filime izajya isohoka rimwe mu cyumweru

Mukasekuru Fabiola ari mu bakinnyi b'imena b'iyi filime "Imuzi"

KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE KA FILIME Y'URUHEREREKANE YITWA "IMUZI"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND