RFL
Kigali

Ibyo ukwiye kumenya ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/03/2020 13:57
0


Uribaza niba ushobora gukora imibonano mpuzabitsina neza udakwirakwije COVID-19? Dore icyo abahanga batangaza.



Coronavirus yazanye ibibazo bitandukanye bijyanye n’uburyo umuntu akwiye kwitwara mu bikorwa bya buri munsi birimo; guhaha ibiribwa, gukora siporo, konsa ndetse byanze bikunze no gukora imibonano mpuzabitsina. Aha hari bimwe mu bisubizo abaganga batanga ku bijyanye n’ibibazo bamwe bagenda bibaza kuri iyi ngingo

Ese birashoboka ko umuntu yakwandura Covid-19 binyuze mu mibonano mpuzabitsina?

Bavuga ko iyi Virusi yandura cyane cyane binyuze mu bitonyanga by’ubuhumekero, mu macandwe cyangwa mucus isohoka mu gihe umuntu wanduye akorora cyangwa ahumetse cyane. Yandura kandi mu gihe umuntu wanduye yagiye ahura nk’imyenda cyangwa umubiri w’umuntu, inzugi z’umuryango za robine n’ibindi bihurirwaho n’abantu benshi.

Virusi rero ishobora gukwirakwira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kubera guhuza umubiri cyane (gusomana, guhoberana, guhumeka cyane). Aha umuganga witwa SusannaLHarris ati”Nkomeje kubona abantu bambaza niba coronavirus ishobora gukwirakwizwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina kabone niyo haba hatabaho guhanahana umwuka cyangwa gukorakora mu maso, birashoboka rwose.

Nubwo tudafite amakuru menshi yerekeye iyi coronavirus, kuri ubu nta cyerekana ko virusi igaragara mu mazi y’imibonano mpuzabitsina nk’amasohoro cyangwa imyanya ndangagitsina. Nta n'ubwo izindi coronavirus zizwiho gukwirakwira muri ayo mazi.

Dr. Ramin Asgary, umwarimu wungirije w’ubuzima ku Isi muri kaminuza ya George Washington, yabwiye HuffPost ati: "Ariko iboneka mu mwanda. Ku bw'iyo, kuva ku munwa kugeza kuri anus - ni akaga.”

Ese birashoboka ko nakora imibonano mpuzabitsina n’uwo twashakanye?

Mu gihe mwembi mumerewe neza kandi mukaba mwarafashe ingamba zikwiye zo kwirinda Covid-19, birashoboka ko mwakora imibonano mpuzabitsina. Niba wowe cyangwa umukunzi wawe ufite ibimenyetso bya COVID-19 cyangwa ukaba waragerageje kwandura iyi ndwara, imibonano mpuzabitsina igomba kwirindwa kugeza igihe ukiriye.

Mugihe arwaye, umuntu wanduye agomba, niba bishoboka, kuguma mu cyumba cyo kuraramo, agakoresha ubwiherero butandukanye kandi akagumana metero esheshatu n’abandi bagize urugo.

Gukorana imibonano n’umukunzi mutabana byaba ari ukurenga ku mpanuro zatanzwe. Nk'uko byavuzwe haruguru, ugomba gukomeza byibura metero 6 intera hagati yawe n'undi muntu wese utari mu rugo rwawe.

Src: huffpost.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND