RFL
Kigali

Taliki ya 29 Werurwe mu Rwanda habonetse abandi barwayi 10 ba COVID-19, umubare w'abanduye urazamuka ugera kuri 70

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/03/2020 9:44
0


Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisante, riragaragaza ko uyu munsi habonetse abandi bantu bashya 10 bafite uburwayi bwa COVID-19.



Ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Koranavirusi mu Rwanda ugera kuri mirongo irindwi (70)

·      Abantu batandatu(6) baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato.

·      Abantu babiri (2) baje baturutse muri Afurika y’epho bahita bashyirwa mu Kato.

·      Umuntu umwe (1) waje aturtse muri Nigeria ahita ashyirwa mu kato.

·      Umuntu umwe (1) yagize ingendo zitandukanye mu bihugu by’Afrika y’iburasizuba, ahita ashyirwa mu kato.

Abarwayi bose bavurirwa ahantu bahugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo nta bimenyetso bya Koronavirusi bagaragaza . Nta n’umwe urembye. Hanashakishizwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, nk’uko byatangazwe na Leta y’u Rwanda, ingamba zafashwe zigomba gukomeza gushyirwa mu bikorwa: Ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze bwarahagaritswe, ingendo zihuza imijyi n’utureere zarahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpmavu zihutirwa birabujijwe. Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri (2) bazashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.

Ubufatanye bwa buri Munyarwanda na buri Muturarwanda ni ingenzi. Turashimira ubwitange n’umurava by’abakora mu nzego z’ubuzima bakomeje guhabwa ubufasha mu kubungabunga ubuzima bwacu twese.

Murasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’inzengo z’ubuzima hitabwa cyane cyane gukaraba intake kesnhi kandi neza hanubahiirizwa intera ya metero imwe (1) hagati y’abantu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND