RFL
Kigali

Ikigo kigenzura ibiribwa n’imiti kiravuga ko imiti ya Chloroquine na Azithronycin itaremezwa nk’imiti ivura Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/03/2020 23:54
0


Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda kirasaba abaturarwanda kutihutira kugura imiti isanzwe ikoreshwa mu bundi buvuzi bakeka ko ivura cyangwa ikingira COVID-19 kandi bitaremezwa n'inzego zibishinzwe.



Mu itangazo Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyashyize ahagaragara, riramenyesha abanyarwanda n’abaturarwanda bose ko imiti ya Chloroquine na Azithronycin itaremezwa nk’imiti ivura cyangwa irinda indwara ya Koronavirusi ( COVID-19) mu Rwanda ndetse n’umuryango w’abibumbye witwa ku buzima OMS. Ubushakashatsi ku muti ukwiye ndetse n’urukingo bya Koronavirusi burakomeje kandi ibizavamo muzabimenyeshwa.

Mu Rwanda imwe mu miti yavuzwe hejuri isanzwe ikoreshwa mu kuvura izindi ndwara. Ku bw’ibyo rero, ikoreshwa ry’iyo miti mu buryo itagenewe rirabujijwe kandi imwe muriyo isanzwe itangwa gusa iyo yanditswe na Muganga herekanwe urupapuro mpeshamiti.

Abahanga mu by’imiti barasabwa gukomeza kubahiriza amahame agenga itangwa ry’imiti n’ikoreshwa ryayo. FDA irongera kwibutsa abanyarwanda gukurikiza amabwiriza arimo ku #GumaMurugo n'andi yatanzwe na Guverinoma mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.



  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND