RFL
Kigali

Ihumana ry’ikirere ryahitanaga abasaga Miliyoni 4.6 buri mwaka ryagabanutse kubera coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/03/2020 20:38
0


Buri mwaka hapfaga abantu bagera kuri Miliyoni 4.6 bazize ihumana ry’ikirere bitewe n’indege, imodoka, inganda ndetse n'indege. Ubu kubera abantu birirwa mu rugo ibi bikorwa byose byahagaze bituma ihumana ry’ikirere rigabanuka cyane.



Ubukungu bwasubiye hasi ndetse ibihugu bimwe na bimwe byatangiye kugaburira abaturage batishoboye kubera inzara bari guterwa n'uko nta kintu bari gukora kubera kwirirwa mu ngo hirindwa kwanduzanya coronavirus yabereye abatuye Isi umutwaro.

N'ubwo iki cyorezo cyayogoje Isi kitarebye umukire, umukene cyangwa umunyabwenge, hari uruhande rusa n'urutabogamiwe. Uru ruhande ni urw’ihumana ry’ikirere ryahitanaga abatari bacye aho buri mwaka abagera kuri Miliyoni 4.6 by’abaturage bahitanwaga n'iki cyorezo.

Muri izi Miliyoni 4 zitabaga Imana kubera ihumana ry’ikirere, kimwe cya 4 bose babaga ari Abashinwa ni ukuvuga abasaga Miliyoni yose babaga ari abaturage b'u Bushinwa by'umwihariko mu mujyi wa Wuhan wahariwe inganda n’ubucuruzi.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abagera ku 100,000 bahitanywe n'iri humana mu mwaka washize. Magingo aya abahanga bari kugaragaza ko nta kabuza abantu bahitanwaga n'iri koreshwa cyangwa ifatwa nabi ry’ikirere bazagabanuka ku rwego rwo hejuru.

Umuryango w'Abibumye ubinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubuzima World Health Organization bavuga ko nibura mu bantu 10 batuye mu mijyi nibura abagera ku 9 baba bahumeka umwuka mubi.Uko iminsi yo kugarizwa n'icyorezo igenda yiyongera, abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ikirere kiri kugenda gisa neza nyuma y'uko ibikorwa byiganjemo inganda, ingendo z’indege, imodoka ndetse n’ibindi bikorwa byagiraga uruhare mu guhumanya ikirere byose byahagaze. Ubu abantu bose bari mu ngo zabo hafi mu bihugu bigera ku 199.

Inzobere mu bumenyi bw’ikirere zivuga ko n'ubwo iki cyorezo cyateye impagaraga mu batuye Isi, nyuma yacyo Isi ishobora kuzaba imeze neza kubera iri humanya rizaba ryaragabanutse muri iki gihe kingana n’amezi 3.

Dr. Fei Liu umwe mu bashakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi muri Amerika “NASA” avuga ko n'ubwo ubukungu bwazahaye ku kigero gikabije ariko hari icyizere ko uyu mwaka ihumana ry’ikirere rizagabanuka ku kigero cyo hejuru, ibintu bizazamura ubukungu bw'Isi.  

Src: sciencedaily.com, usatoday.com, WHO, newscientist.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND