RFL
Kigali

COVID -19: ZACUTV yakuyeho igiciro cyacibwaga abakiriya bayo ngo barebe filime

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/03/2020 13:58
0


ZACUTV isanzwe itambutsa filime z’abanyarwanda na Tanzaniya ku rubuga rwayo rwa zacutv.com iratangaza ko yifatanyije n’abanyarwanda aho bari ku isi bose ibaha uburyo bwo kureba izi filime ku buntu mu gihe cy’iminsi 14 ishobora no kongerwa mu rwego rwo kwifatanya nabo muri ibi bihe bya COVID-19.



ZacuTv itangaje ibi mu gihe u Rwanda n’isi yose byugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, abantu bose bakaba bari gusabwa kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry'iyi virus.

Kugira ngo umuntu abashe kureba izi filime yabigenza ate?

Niba usanzwe ufitemo account kuri zacutv.com, ni ukujya aho bagusaba kwishyura maze ukabona ahanditse “Coupon Code” aho ngaho ushyiramo Code yashyizweho ariyo “STAYHOME” ugahita utangira kureba. Kanda HANO uhite ubona aho ushyiramo iyi code : 

Mu kiganiro INYARWANDA twagiranye na Wilson Misago, Umuyobozi wa ZACU TV yagize ati ”Zacutv isanzwe iha abantu amafilime mu bihe byiza..rero ntabwo twabibagirwa no mu bihe nk'ibi bikomeye isi yose iri kurwana no kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 ni yo mpamvu twabaye dukuyeho amafaranga twacaga abantu ngo babashe kureba filime kuri app yacu”.

Zacu tv ni urubuga rwa internet rumaze imyaka 2 rwerekanirwaho filime nyarwanda zitandukanye harimo izakunzwe nka City Maid, Seburikoko, Intare y’ingore, Amarira y’urukundo, Giramata n’izindi nyinshi. Kuri ubu uru rubuga rufite episode zitandukanye zirenga 1,500 ndetse n’amafilime arangira arenga 300.

Ubusanzwe abantu barebera filime kuri uru rubuga bishyura amafaranga angana hafi n’ibihumbi bitanu ku kwezi (5000 RWF). Zacutv.com ifite abamaze kwiyandikishaho (Subscribers) barenga ibihumbi 20 baturuka mu bihugu birenga 130 byo ku isi abenshi muri bo akaba ari abanyarwanda baba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Zacutv.com ifite application zayo ziboneka muri Playstore ku bakoresha Android ndetse no muri App store kubakoresha Ios.

Kanda HANO ubashe kudownloadinga Application ya Android 

Kanda HANO ubashe kudownloadinga Application ya Ios






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND