RFL
Kigali

Rubavu: Niyonzima wakubiswe nabi ashinjwa kwiba igitoki yitabye Imana

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/03/2020 12:00
0


Niyonzima Salomon w’imyaka 27 wagaragaye ku mashusho arimo gukubitwa n’abaturage nyuma y’uko bari bamufashe bamushinja kwiba igitoki, yitabye Imana mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, aguye mu bitaro bya Gisenyi.



Nk’uko bibyutse bikwirakwira mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yemeje aya makuru, avuga ko bagikomeje gukurikirana abamukubise bataraboneka.

Ati’ “Ni byo amakuru yatugezeho ko yitabye Imana, natwe dukomeje gushakisha abamukubise bataraboneka kuko ubwo twafataga babiri abandi bahise bacika’’.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Polisi yari yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri muri bane bagaragaye ku mashusho bakubita uyu umugabo. Ni amashusho yatangiye gusakara kuri uyu wa Kane ku mbuga nkoranyambaga, bigaragara ko uwo mugabo bamufashe amaguru n’amaboko bakamutambika mu kirere, undi agafata inkoni ahondagura ku kibuno.

Abamaze gufatwa bakekwaho gukubita nyakwigendera ni Niyonzima J.Baptiste na Bitwayiki J.Bosco. Bagenzi babo, Bipfakubaho François na Nshimiye baracyashakishwa n’inzego z’umutekano kuko bahise batoroka nyuma yo kumva ko barimo gushakishwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND