RFL
Kigali

Iran: Abantu 300 bishwe n'uburozi nyuma yo kubeshywa ko bwica Coronavirus

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/03/2020 20:06
0


Mu gihugu cya Iran, abantu bagera kuri 300 bishwe n'uburozi nyuma yo kwizera ko bwica Coronavirus icyorezo cyugarije Isi muri iyi minsi. Magingo aya muri Iran abantu bamaze kwandura iki cyorezo bararenga ibihumbi 35 mu gihe abo kimaze guhitana barenga 2500 naho abakize bakaba barenga ibihumbi 11.



Umukozi w'ubuzima wa Irani wari wambaye ikositimu ya Hazmat na Mask yinginze abaturage ikintu kimwe gusa abasaba kureka kunywa inzoga z'inganda kubera ubwoba bwatewe na Coronavirus nshya. Bamwe mu baturage bumvise aya makuru, bayashyize mu bikorwa maze benshi bahaburira ubuzima abandi benshi bafatwa n'uburwayi bukomeye. 

Umwana w'imyaka 5 yaje gufatwa n'umuvuga bwo kutabona nyuma y'uko ababyeyi be bamuhaye Methanol y'ubumara babikora bibeshye bagendeye ku myizerere ko irinda virusi. Ibitangazamakuru byo muri Irani bivuga ko abantu bagera kuri 300 bishwe abandi barenga 1.000 bakarwara kubera kunywa Methanol dore ko babujijwe kunywa inzoga.

Ku wa gatanu, umuganga wo muri Irani ufasha Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yatangarije ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika ko iki kibazo cyarushijeho kuba kinini, bituma hapfa abantu bagera kuri 480 hamwe n’abantu 2.850 barwaye. 

Uburozi buje mu gihe imiti y’impimbano yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga muri Irani, aho abantu bakomeje gushidikanya cyane kuri Guverinoma nyuma yo gupfobya ikibazo mu minsi mike mbere y'uko irenga igihugu.

Dr. Hossein Hassanian, umujyanama wa Minisiteri y’ubuzima ya Irani, wahaye imibare iri hejuru AP, yagize ati: "Ibindi bihugu bifite ikibazo kimwe gusa, aricyo cyorezo gishya cya coronavirus. Ariko turwanira ku mpande ebyiri hano. Tugomba gukiza abantu uburozi bwa alcool ndetse tunarwanya coronavirus."

Ku bantu benshi, coronavirus nshya itera ibimenyetso byoroheje cyangwa bitagereranywa, nk'umuriro n'inkorora bigaragara mu byumweru bibiri cyangwa bitatu. Kuri bamwe, cyane cyane abantu bakuru ndetse n'abantu bafite ibibazo by'ubuzima, birashobora gutera uburwayi bukabije, harimo umusonga, cyangwa urupfu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND