RFL
Kigali

Ikipe y'abantu 220 mu gushakisha abakekwaho kwandura Coronavirus mu Rwanda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/03/2020 16:31
0


Inzego z'ubuzima mu Rwanda ziravuga ko zifite ubushobozi buhagije bwo gupima abantu bakekwaho icyorezo cya Covid-19. Kugeza ubu izi nzego zirimo gukurikiranira hafi abantu basaga 1,200 bagize aho bahurira na bamwe mu barwayi ba coronavirus bamaze kuboneka mu Rwanda.



Imirimo yo kubakurikirana imara byibura iminsi 14 kugira ngo hafatwe ikindi cyemezo. Itsinda ry'abakozi 220 bo mu nzego zinyuranye, ni bo bari mu bikorwa byo gushakisha uwo ari we wese wagize aho ahurira n'abarwayi ba coronavirus bamaze kugaraga mu Rwanda, akazi katangiye tariki 14 z'uku kwezi kwa Werurwe ubwo umurwayi wa mbere ufite coronavirus mu mubiri we yabonekaga mu Rwanda.

Buri wese arahuze, bamwe barahamagara abo bashinzwe gukurikirana bitewe n'umurwayi bahuye nawe, n’uburyo bahuye. Nicole Jabo, umwe mu rubyiruko rusoje amasomo muri kaminuza yigisha iby'ubuvuzi ya Butaro izwi nka University of Global Health Equity, kimwe na mugenzi we Norbert Twagirayezu usoje amasomo y'ubuvuzi muri kaminuza y'u Rwanda, bavuga ko batangira aka kazi bitari byoroshye.

Nicole Jabo ati “Byari bigoyeho gato kubera ko twahise dutangira. Byaba kuri twe byaba no ku bageragezaga kuduha umurongo navuga ko uko iminsi yagiye yiyongera twagiye dufata umurongo neza. Uko imibare igenda yaguka y'abantu barwaye natwe ni ko twagiye twiyongera kugira ngo tubashe kubikurikirana neza. Ariko ku banjye ntababaye positif ariko hari abo bakuye mu rugo bagaragaje ibimenyetso babageza kwa muganga.”

Na ho Norbert Twagirayezu  ati “Harimo nk'uwo nahamagaye atari kubyumva kuko bwari ubwa mbere ariko maze kumusobanurira arabyumva. Benshi barabyishimira kumva ko tunabakurikirana.”

Ukurikiranwa n'iri tsinda wese asabwa kwishyira mu kato iwe mu rugo mu gihe kingana n'iminsi 14, yarangira nta kimenyetso na kimwe cy'iki cyorezo agaragaza ntakomeze gukurikiranwa.

Gusa nanone hagati aho iyo agaragaje kimwe mu bimenyetso agezwa kwa muganga kugirango yitabweho byumwihariko, nkuko umukozi muri Minisiteri y'Ubuzima Christelle Muvunyi abisobanura.

Yagize ati “Iyo udafite ikimenyetso na kimwe tugusaba kuguma mu rugo ntubonane cyane n'abantu bo mu rugo ukajya ku ruhande ahantu hitaruye kandi ukadufasha kugukurikirana kuko equipe medicale yose y'u Rwanda ni wowe tuba duhangayikiye, ni wowe tuba dushyize ku mutima. 

Noneho ibyo tukabikora kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa 14 ariko hagati aho ushobora kugaragaza kimwe mu bimenyetso tuba twaragusobanuriye kandi tugusobanurira umunsi ku wundi. Iyo kibonetse rero turagusaba tukaza kugufata tukagushyira muri quarantine kugirango noneho inzobere na equipe medicale bagukurikirane isaha ku isaha.”

Kugeza ubu mu Rwanda abagera ku 1 281 ni bo barimo gukurikiranirwa hafi n'itsinda ribishinzwe ngo harebwe niba bataranduye icyorezo cya COVID-19 nyuma yo guhura n'abamaze kucyandura.

Barimo 473 bo mu Karere ka Kicukiro, 406 bo muri Gasabo, 168 bo mu Karere ka Nyarugenge. Hari kandi 142 bo mu Karere ka Bugesera, 20 bo muri Rwamagana, 15 b'i Musanze na 13 bo mu Karere ka Karongi.

Kugeza ubu, imibare yerekana ko abagera kuri 3% by'abamaze gupimwa iki cyorezo ari bo bacyanduye.

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko gukomeza gutahura abanduye iki cyorezo ari intambwe iganisha ku ntsinzi bityo ko ntawe bikwiye gutera impungenge.

Yagize ati “Ubonye imibare y'abapimwe  izamuka abantu ntibakwiye kwikanga. Niba ejo twabonye abantu 9 uyu munsi dushobora kubona abandi cg se ejobundi tukabona 10 barenga iyo mibare ntikwiye gukura abantu umutima. Icyagakuye abantu umutima ni ukuba ntawe tubona kandi tuziko hari contacts zabayeho. 

Twebwe rero iyo tumubonye biradushimisha ahubwo kuko iyo virus ivuye mu baturage yari gukwirakwiramo. Iyo imibare ibonetse ari myinshi mu gihe gito ni ukuvuga ngo ikibazo twakivanye aho cyari kiri ikava mu bantu hanyuma ejo ejobundi ubuzima bugakomeza nta coronavirus ihari. Rero imibare iramutse ije ntikwiye gukura abantu umutima ahubwo ni ikigaragaza ngo systeme yacu iri gukora.” 

Imibare ya minisiteri y'ubuzima igaragaza ko mu bamaze kwandura coronavirus abagera hafi kuri 90% bayanduriye mu mahanga, ariko nanone bamwe muri bo bakaba barayisanganywe nyuma yo kwinjira mu gihugu bagahura n'abantu batandukanye, bivuze ko hari abandi bishoboka ko banduje.

Src:RBA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND