Bajya bavuga ngo ntazibana zidakomana amahembe. Hari ubwo bibaho ko abantu bakundana bashobora kugira ibyo batumvikanaho bakaba barakaranya bagatangira kutavuga rumwe cyangwa umwe akihorera undi bitewe n’uburyo atwaramo uburakari bwe.
Igihe
rero ibi byabaye mu rukundo rwanyu ugashaka kugeregeza gutuma umukunzi wawe
acururuka hari uburyo ugomba kumutwaramo. Dore amakosa akomeye uzirinda.
1.
Irinde kumuhatiriza
Ushobora
kwibwira ko kumuhamagara ubudakuraho telephone cyangwa mesaje za buri kanya
byaba uburyo bwiza bwo kumugarura mu murongo ariko uba wibeshye. Niba wamurakaje
ni byiza yego kumuhamagara ukamusaba imbabazi ariko ntubikore uhozaho. Hari ubwo
umwanya uba uri kumubuza wo kwitekerezaho ari wo wari gutuma acururuka. Mureke
afate akanya ke yitekerezeho utegereze ko akwereka ko akeneye kongera kuvugana
nawe aho kuguma kumuhamagara no mugihe yakweretse ko adashaka kuvuga.
2.
Irinde kumwereka ko ubuzima bwahagaze
Hari
ubwo urakaranya n’umukunzi bikaba ngombwa ko yumva akwanze ndetse atanakwifuza
ukundi. Niba ibi bibaye, irinde kumwereka ko bikurangiriyeho ahubwo ukomeze
ubuzima ku buryo akwifuza ariwe. Mwereke ko ubuzima bukomeje kuburyo n’undi
yakwifuza kuba mu rukundo nawe, mbese umutere ishyari atazumva ko arekuye wagwa
ngo nawe umuhe urwaho rwo kubibona gutyo.
Agaciro
kawe azakabonera mu kumwereka ko nawe utamufite ubuzima bwakomeza kurusha
kumwereka ko agufatiye serumo.
3.
Irinde kwiyahuza inzoga n’ibindi byo guta umutwe
Hari
abantu bagira ikibazo akihutira kwiyahuza inzoga nyamara burya ntacyo zikemura
ahubwo zongera ibibazo. Umukunzi wawe iyo abibonye biramubabaza ndetse bisa no
kwitesha agaciro akabona ko kwihangana kwawe ari guke.
Kuba
mugiranye ikibazo ntibikuraho ko ukeneye ubuzima bwiza ngo ukomeze ubeho n’ibindi
bikorwa byawe bikomeze. Mwereke ko ukomeje kwiha agaciro kandi uzirikane ko ejo
hawe ari ingezi kuruta kwisenya byiteka wiyahuza ibiyobyabwenge.
Igihe
cyose ugiranye ikibazo n’umukunzi wawe kabone n’ubwo mwaba mwatandukanye
burundu, kugira ngo umugarure ni uko ushyira imbere kwiyitaho ukamutera ishyari
kuruta kwiyandarika wishora mu ngeso mbi.
TANGA IGITECYEREZO