RFL
Kigali

Perezida Kagame yatanze ihumure avuga ko abatishoboye bagiye gufashwa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/03/2020 23:07
0


Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yatangaje ko ingamba zafashwe zirimo guhagarika ingendo z’indege no gufunga imipaka hari hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abarenga ibihumbi 26 ku Isi.



Mu ijambo rye ryatambutse kuri Radio na Televiziyo Rwanda mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 27/03/2020, Perezida Paul Kagame yavuze ko Isi ifatanyije mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kandi ko kuva aho umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize buri wese yagize uruhare kugira ngo agire icyo akora.

REBA HANO PEREZIDA KAGAME ATANGA IHUMURE KU BANYARWANDA

Yashimye abakora mu nzego z’ubuvuzi ku bwitange bakomeje kugaragara aho bakora amanywa n’ijoro bagerageza gukumira ubwandu bushya bavura abagaragaweho uburwayi ndetse batuma igihugu cy'u Rwanda gitekana.

Kagame avuga ko mu Rwanda hari abarwayi 54 banduye Coronavirus kandi ko ‘uyu mubare uzakomeza kuzamuka kuko hakomeje gushakishwa abahuye n’abarwayi b’iyo ndwara kugira ngo bapimwe ndetse abagaragayeho uburwayi bavurwe’.

Yavuze ko ubu ari uburyo bwiza bwo gufasha abashobora kuba baranduye Coronavirus. Ati “Ni mu rwego rwo kurinda imiryango yabo ndetse natwe twese aho dutuye.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko guhagarika ingendo z’indege no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka ari ‘icyemezo gikomeye’ ariko ko ‘ibi byatumye hadakomeza kwinjira abandi barwayi bashya’.

Yavuze ko hanahagaritswe ingendo hagati mu gihugu mu kugabanya gukwirakwiza ubwandu.Avuga ko Coronavirus yandura mu buryo bwihuse ndetse butarasobanuka neza ‘bihagije’.

Kagame avuga ko ari inshingano ya buri wese mu gutuma iyi ndwara idakwirakwira hose. Yahamagariye buri wese gukomeza gushyira mu bikorwa ‘aya mabwiriza yashyizweho na Leta’.Ati “Tukihanganira ingorane zose byaba bitera kugira ngo dutsinde iki cyorezo burundu,”

Yibutsa ko ibi bisaba kuguma mu rugo, gusiga intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki neza kandi kenshi no kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.

Perezida Kagame avuga ko Leta y’u Rwanda izirikana ko ibi bihe bitoroshye kandi ko byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda ‘benshi ndetse mu gihugu hose’.

Yasabye Abanyarwanda kwihangana avuga ko hari intambwe nziza iri guterwa, ati "Ntabwo dukwiye gutezuka".Avuga ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.Yagize ati:

Ingamba zarafashwe n’izindi zizafatwa kugira ngo abikorera bubake uburyo bakomeza gukora muri ibi bihe.Inzego zitandukanye zizategura uburyo abatishoboye bafashwa. Hasigaye kubyihutisha.

Yashimye abateye inkunga u Rwanda barimo umuherwe Jack Ma watanze ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima,Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego z’ubuzima muri rusange ku kazi keza n’ubwitange bakomeje kugaragaza.

Kagame avuga ko Abanyarwanda bashyize hamwe mu bihe bitandukanye kandi ko bivanye mu bibazo byinshi, ati "Ubufatanye bwacu ndetse no kudatezuka burakenewe muri iyi ntambara turimo yo kurwanya iki cyorezo kandi tugomba kuyitsinda".

Yasabye buri munyarwanda kugira uruhare mu guhangana na Coronavirus kandi ko ingamba zafashwe ziri gutanga umusaruro mwiza. Yavuze ko ibyemezo biri gufatwa ari byo bizatuma Abanyarwanda basubira mu buzima busanzwe.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yatangaje abantu bane (4)bashya banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa n’ubwoko bushya bwa Coronavirus.

Abarwayi bose hamwe mu Rwanda bahise baba 54. Abobashya umwe yavuye mu Mujyi wa Dubai, undi yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahise bashyirwa mu kato.Abandi ni babiri bayanduriye mu Rwanda bahuye n’abarwaye iyi ndwara.

Perezida Kagame yashimye inzego z'ubuzima zikomeje kwitanga muri ibi bihe bya Coronavirus


Abanduye Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 54

Perezida Kagame ati "Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye...Harimo gutegurwa uburyo abatishoboye bafashwa"

REBA HANO PEREZIDA KAGAME ATANGA IHUMURE KU BANYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND